• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuhanzi Yvan Muziki yatangaje ko igitaramo ari gutegura cyo kumurika album ye ya mbere yahuje n’umunsi w’abakunda ‘Saint Valantin’, ari ikimenyetso cy’uko agarutse mu muziki mu buryo bwuzuye.

Yabigarutse kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Gashyantare, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka kuri iki gitaramo yise ‘Ijoro rya Saint Valentin giteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare.

Ni igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise ‘Inganzo Ntahangarwa’, akazagihuriramo n’abandi bahanzi batandukanye barimo Massamba Intore, Kidum Kibido wo mu Burundi, Marina na Jules Sentore.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Kigali Universe, Yvan Muziki yari kumwe na bamwe mubo bazafatanya barimo Massamba, Marina na Kidumu wageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Yvan Muziki yavuze ko ari iby’agaciro kuba abahanzi bafite amazina aremereye mu muziki wa Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, baremeye kumutera ingabo mu bitugu muri iki gitaramo.

Yavuze ko impamvu yagishyize ku munsi w’abakundana, ari uko indirimbo ze zibanda ku rukundo ndetse n’abahanzi bazafatanya baririmba urukundo, bityo ari ugufasha abakundana kuryoherwa n’uyu munsi.

Ati “ Indirimbo mfite iziganjemo ni urukundo, kandi uyu munsi ni uw’abakundanye, n’abo turi kumwe ibyo baririmba ni urukundo, rero ntayindi tariki yari kuba iryoshye nk’iyi nabahitiyemo.”

Yvan Muziki yavuze ko iki gitaramo gikwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko agarutse mu muziki mu buryo bwuzuye, aho ateganya gukora uruhererekane rw’ibitaramo mu bihugu bitandukanye ku Isi amenyekanisha iyi album.

Ni album iriho indirimbo zirenga 10, ndetse yatangaje ko mu bitaramo bizenguruka Isi azafatanya n’aba bahanzi.

Ati “Iyi mfura nzibaruka izaba isobanuye ko ngarutse mu muziki ku mugaragaro, nzaba ngarutse mu kibuga bya nyabyo, dufite gahunda yo gukora ibitaramo by’uruhererekane mu mpeshyi, ndetse icya mbere tuzagikorera mu Bubiligi.”

Yvan Muziki akomeza avuga ko iki gitaramo cye kizaba ngarukamwaka aho azajya akora igitaramo buri tariki 13 Gashyantare, mu rwego rwo kwinjiza abantu mu munsi wa Saint Valentin.

Ati “Iki gitaramo ni igitaramo nk’uko nababwiye ko ngiye kugaruka mu kibuga, iyi tariki [13 Gashyantare] kizahoraho, kandi ningira umugisha uyu mwana na we {album agiye kumurika} nk’uko batangiye bamurera mutazamusiga muzamurere, iyi tariki mujye mwibuka ko mugomba gutanga indezo, iyi tariki 13 Gashyantare izahoraho.”

Intore Massamba wari muri iki kiganiro yavuze ko biteguye kuba hafi Yvan Muzik uzaba amurika umuzingo we wa mbere, ndetse bizeza abakunzi b’inganzo zabo ko bazabataramira bakanyurwa.

Ati “Twaje kugirango tumufashe tumutere ingabo mu bitugu, tuzabikora ku buntu hari byinshi by’akazi kacu twaretse kugirango tuze dufashe Yvan Muzik kugirango impano ye noneho ijye ahagaragara, ajye mu ruhando rw’abahanzi.”

Iki gitaramo kizabera mu nyubako ya Kigali Universe, amarembo azaba afunguye guhera saa 17h00, naho igitaramo nyirizina gitangire saa 18h00.

Kwinjira itike ni ibihumbi 25,000Frw mu myanya isanzwe, ameza y’abantu babiri ni ibihumbi 40,000Frw, naho ameza y’abantu batandatu ni miliyoni imwe.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments