• Imyidagaduro / IBITARAMO

Ku mugoroba wo kuri  uyu wa kane tariki  ya 13 Gashyantare 2026 muri Mövenpick Hotel umuhanzikazi  Princess Lover  wamenyekanye mu ndirimbo  Mon Soleil  yahishuye ko yongeye kwishimira uko  abanyarwanda bamwakiriye  nyuma y’imyaka ibiri  atagera  mu Rwanda .

Ibi  yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru  aho  yavuze ko  mbere  yo kuza mu Rwanda yari afite  amakenga kuko abantu bamubwiraga  ko mu Rwanda ari igihugu kivuga indimi ebyiri icyongereza n’igifaransa kandi we akaba yarakuriye mu bihugu bivuga igifaransa  cyane ariko ubwo yahagera  yitabiriye  ibirori bya Trace Award byari byitabiriwe n’abahanzi benshi baturutse impande zose z’Isi ariko yatunguwe nuko abo yumvaga ko batavuga igifaransa  bamufashije kuririmba  indirimbo Mon Soleil ndetse n’Izindi nyinshi cyane byatumye  ava mu Rwanda yumva ko azahagaruka none  ubu akaba agiye kwishimana n’abanyarwanda kuri uyu munsi w’abakunzi b’indirimbo ze .

Ku bijyanye n’igitaramo charme de St Valentin azataramiramo yavuze ko yiteguye kwishimana n’abakunzi be abasaba ko bakwitegura kuzabyina Zouk kuko  bizab ari  ibihe byiza ku bakundana

Ku ruhande rwa Boss Playa  iri gufasha Princess Lover mu gutegura ibitaramo hano muri Afurika Umuyobozi wayo yavuze ko  bishimiye kuba bateguye igitaramo mu Rwanda kuko babonye ko hari  abakunzi benshi  b’uyu muhanzi kandi ahishura kandi ko atari ubwa mbere bateguye ibitaramo bajaba bifuza ko na nyuma y’iki gitaramo bazakomeza gukorana n’abahagarariye  ikigo cyabo  hano mu Rwanda .

Nicole Nérêt wamamaye nka Princess Lover w’imyaka 47 yavukiye mu birwa bya Martinique ku wa 3 Nzeri 1978, akaba umwe mu bahanzi batangiye bakiri bato dore ko mu 1992, icyakora aza kugira izina rikomeye mu 2003 ubwo yari amaze gusohora indirimbo yatumye aba ikimenyabose ‘Mon soleil’.

Kwinjira mu gitaramo cy’uyu muhanzi uzwi kuri album zirimo ‘Juste Moi Part 1’ yasohoye mu 2003 na ‘Tous mes rêves’ yasohoye mu 2007 bizaba ari ibihumbi 150Frw ku muntu umwe, ibihumbi 250Frw ku bakundana basohokanye abo bose bakazahabwa umuvinyo wo kunywa.

Abifuza kwicara mu myanya y’icyubahiro bo bizaba ari uguhera kuri  miliyoni 1-10Frw bitewe n’ibyo uzagura itike azahabwa.


 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments