• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko Rukuru rwa Kigali rwimuriye ku yindi tariki iburanisha ry’ubujurire bwa Turahirwa Moïse, uzwi mu ruganda rw’imideli nk'uwashinze inzu y'imideli ya Moshions, nyuma yo kugaragaza ko atiteguye kuburana.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026, ni bwo uru rubanza rwaburanishirijwe ku cyicaro cy’Urukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali. 

Ubwo umucamanza yabazaga uregwa niba yiteguye kuburana, Turahirwa yasubije ko atiteguye kuko afite umwunganizi mushya batarabona uko bategurana dosiye, anavuga ko amaze iminsi arwaye.

Turahirwa yavuze mu ijwi rituje agaragaza intege nke, asobanura ko uburwayi bwamubujije kuganira bihagije n’umunyamategeko we mushya, Me Mukeshimana Albertine, wasimbuye Me Bayisabe Irene wamwunganiraga mbere.

Me Mukeshimana na we yasabye ko iburanisha ryasubikwa, agaragaza ko atarabasha kubona dosiye no kuyisuzuma uko bikwiye, kandi ko atakwifashisha imyanzuro yakozwe n’uwari umwunganizi wa mbere. Yasabye igihe gihagije cyo gutegura neza ubujurire.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ntiyigeze abirwanya, yemeza ko ari uburenganzira bw’uregwa gutegura neza urubanza rwe.

Perezida w’Inteko iburanisha yemeye ubusabe bwo kwimura iburanisha, ariko aburira ababuranyi ko nta yindi mpamvu izemerwa ku itariki itaha. Yibukije ko gusubika imanza bidakwiye kuko bitinza itangwa ry’ubutabera kandi bikongera ibirarane mu nkiko.

Urukiko rwatangaje ko urubanza ruzasubukurwa ku wa 16 Werurwe 2026, Saa Tatu za mu gitondo (9h00').

Twibutse ko ku wa 20 Ukuboza 2024, Turahirwa Moïse yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Yanategetswe kwishyura ibihumbi 20Frw by’igarama ry’urubanza kuko yaburanaga ari hanze.

Nyuma yo kutanyurwa n’icyo cyemezo, yahise ajurira muri Mutarama 2025. Kuri ubu ari kurangiza igihano cy’umwaka umwe yakatiwe mu rundi rubanza.

Naramuka atsinze ubujurire, bishobora kumworohereza mu bihano yari yarakatiwe; ariko aramutse atsinzwe, igihano gishya gishobora kwiyongera ku cyo asigaje kurangiza.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments