• Amakuru / MU-RWANDA

Kuri  uyu  wa mbere tariki ya 16 Gashyantare  2026 ahagana i saa  yine za mu gitondo  inyuba inyubako y’ubucuruzi y’uwitwa Ntawangwanabose Theogène ahari akabyiniro kazwi cyane  mu mujyi wa Rubavu nka  La bamba, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka n’ibyarimo byose .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, wahise atabara igishya, yabwiye yatangarije  BTN Rwanda ko umwotsi watangiye kuyigaragaramo saa yine zirengaho iminota mike, ikaba yari ifite ibice byinshi bikorerwamo, birimo ahakoreragamo akabari, igice cya resitora, umuryango ukorerwamo ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe ucururizwamo imyenda ihenze na Depo ya sima.

Ati’’ Depo ya sima ni yo ya nyir’inzu, ahandi hakoreraga abakodesha. Iyi nyubako n’ubundi twari twarabwiye nyirayo, kimwe n’izindi ziyegereye ko zigomba kuvugururwa hakajyamo izijyanye n’icyerekezo cy’umujyi. Uwari ufitemo akabari ni we wasaga n’uwamazemo ibye yimuka, ahandi hose byakongokanye n’inyubako.’’

Avuga ko ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera rirayizimya, izima itarafatisha izindi.

Ati’’ Nubwo iperereza ryatangiye ngo hamenyekane mu by’ukuri icyateye iyo nkongi,turakeka insinga z’amashayarazi zakoranyeho zigateza iyo  nkongi ,umuriro ugafatisha inzu yose.’’

Yavuze ko ikibabaje cyane ari uko,ari inyubako ubwayo,ari n’ibyacururizwagamo,byose nta na kimwe cyagiraga ubwishingizi, akaboneraho asaba abafite inyubako z’ubucuruzi bose n’abafite ibyo bazicururizamo, kujya bihutira gushaka ubwishingizi,kuko nk’ubu aha ari nyir’inyubako,ari n’abacururizagamo, bose barahombye bitavugwa.

Ati’’ Iyo bagira ubwishingizi bwari kubishyura. Turasaba abafite inyubako z’ubucuruzi n’abafite ibyo bazicururizamo kujya bihutira gufata ubwishingizi kugira ngo igihe habaye ikiza nk’iki kitabasubiza hasi,bari bamaze kugera ahashimishije mu iterambere. Twihanganishije nyir’inyubako n’abayikoreragamo bose, turabahumuriza.’’

Kugeza ubu ibyangirikiyemo byose biracyabarurwa n’agaciro kabyo.




 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments