Perezida
Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri
Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za America, anahura
n’abanyacyubahiro n’ibyamamare binyuranye, bitabiriye ibi birori.
Ni umukino
wabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za America, muri weekend ishize
mu nzu y’imikino ya Intuit Dome, wanabereyemo ibirori binogeye ijisho.
Uyu mukino
usanzwe uhuza abakinnyi b’imena muri Basketball muri America, wahuje amakipe
abiri, ari yo USA Stars na USA Stripes, warangiye ikipe ya USA Stars itsinze
amanota 47-21 USA Stripes.
Perezida
Kagame kandi yaboneyeho kubonana n’abantu batandukanye, barimo abafite imyanya
y’ubuyobozi mu bikorwa bya siporo, nka Steve Ballmer nyiri ikipe ya Los Angeles
Clippers isanzwe inakorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, kuva muri
Nzeri umwaka ushize wa 2025.
Ibiro
by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda bitangaza ko Perezida Kagame na Steve
Ballmer “Ibiganiro byabo byagarutse ku ntambwe ishimishije y’umubano
hagati y’u Rwanda na NBA irimo imikorenire yatangiye umwaka ushize hagati ya
Clippers na Visit Rwanda
Perezida
Kagame kandi ubwo yitabiraga uyu mukino, yanabonanye n’abandi bafite amazina
azwi bari baje kuwureba, barimo Igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince
Harry n’umugore we Meghan Markle.
Umukuru w’u
Rwanda kandi yanabonanye n’umuhanzi w’Umunya-Kenya Bien-Aimé Baraza wahoze mu
itsinda Souti Sol, ukunze kugaragaza ko yishimira Perezida Paul Kagame ku
bw’imiyoborere ye ireba kure.
Mu butumwa
bwe yagaragaje ibyishimo yatewe no
guhura na Perezida Kagame, Bien-Aimé Baraza yagize ati “Igihe cyose
nishimira Nyakubahwa Perezida. Warakoze kudufungurira imiryango twese. Komeza
guhabwa umugisha.