Bamwe mu bagore batuye mu kagari ka Nyamabuye barahamya ko iyo abagabo batabashimisjije mu buriri bishakira abapfubuzi. Bavuga ibi mu gihe hari abavuga ko ibi biri mu biri gusenya ingo z’iyi minsi.
Umwe mu bagore batuye mu murenge wa Gatsata
akagari ka Nyamabuye bavuga ko hari ubwo abagabo bahugira mu nzoga cyangwa
akazi bakibagirwa kunoza igokorwa cy’abashakanye cyo gutera akabariro ibi ngo
bigatuma bamwe bahitamo gushaka abandi baryamana bazwi nk’abapfubuzi biganjemo
abasore bafite imbaraga bazi gusambana.
Ku ruhande rw’abagabo bavuga ko akenshi
umugabo arangwa no gushakira urugo ikiruteza imbere nyamara rimwe na rimwe
umugore ashishikajwe no kumuca inyuma kubera ko we aba yatashye ananiwe mu
gutera akabariro agakoraho akashoboye. Ibi
bavuga ko bitera amakimbirane mu ngo.
Hashize iminsi ikibazo cy’ingo zirangwamo
amakimbirane kivugwa
cyane ahanini ababisesengura bakavuga ko kutanoza amabanga y’abashakanye no gucana
inyuma bifitemo uruhare runini kugeza n’ubwo bamwe batse gatanya.
Nanone kandi abahanga mu mibanire bavuga ko
kimwe mu bituma umuntu ashaka kubaka urugo harimo gukora imibonano mpuzabitsina
ihoraho. Akenshi rero hari ubwo umwe mu bubatse aba yarasambanye mbere y’uko
akora ubukwe, maze agahora agereranya uwo babana n’abo baryamanye mbere, ibi bigatuma ajarajara mu bandi.
Hari abandi basanga abo babana bafite intege nke mu mubiri (uburemba), cyangwa bakagira uburwayi butuma badakora imibonano. Ibyo bemeza ko bizana ibibazo byinshi birimo amakimbirane ahoraho, agasuzuguro, gucana inyuma, n’ibindi,... Ibi iyo bigitangira birihanganirwa ariko akenshi birangira bamwe bagiye mu busambanyi cyane.