Uwitwa Nteziyaremye Adrien wo mu Karere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abasore babiri bamuziza kuryamana na mushiki wabo w’imyaka 25.
Ibi byabaye ku wa 16 Gashyantare 2026, aho Nteziyaremye yajyanywe kwa
muganga ari intere nyuma yo gukubitwa, ariko aza kwitaba Imana mu rucyerera.
Umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera yavuze ko nta kindi kintu bari
basanzwe bamushinja cyari gutuma yicwa mu buryo nk’ubwo.
Ati: “Twari turi mu murima turi guhinga baduhamagara batubwira ngo
umuntu wanyu arapfuye. Tubajije icyamwishe batubwira ko bamuhamagaye bamujyana
mu rugo, bamwinjiza mu nzu baramukubita kugeza apfuye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Sebagabo Prince,
yatangaje ko amakuru y’ibanze agaragaza ko nyakwigendera yari asanzwe ari
inshuti y’uwo mukobwa, kandi ko bafatiwe mu rugo rw’abo mu muryango w’umukobwa.
Ati: “Basaza be bamaze kumenya ko ari mu rugo, barabakomangira batangira
kumukubita. Yajyanywe kwa muganga ariko aza gupfa mu rucyerera.”
Amakuru yemeza ko umwe mu bakekwaho uruhare muri uru rupfu yahise atabwa
muri yombi, mu gihe undi akiri gushakishwa. Umukobwa uvugwaho kuba yari kumwe
na nyakwigendera na we ari mu maboko ya Polisi mu rwego rw’iperereza.
Abaturage babonye ibyabaye bavuga ko Nteziyaremye yari yakubiswe
bikomeye, afite ibikomere mu maso ndetse ataka cyane ko ababara mu nda,
anagaragaza ibimenyetso byo kuruka amaraso.
Itegeko riteganya ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye
urupfu, abahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko
kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze
miliyoni 7 Frw.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye no kugira ngo abakurikiranyweho iki cyaha baryozwe ibyo bakekwaho.