• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo wo mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Gitoki, witwa Uwiringiyimana Gilbert uri mu kigero cy'imyaka 35 y'amavuko, yasanzwe mu nzu amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yaba yiyahuye.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gishara, mu Kagari ka Karubongo, mu Gitoki, mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y'Iburasirazuba, mu gitondo cyo ku wa 16 Gashyantare 2026.

Abaturage baganiriye na BTN TV, bavuga ko uwo mugabo yacunze umugore agiye guhinga, yambara neza nk'ufite aho agiye arangije atumiza inzoga yo kunywa ajya mu nzu nyuma bagatungurwa no kumusanga amanitse mu mugozi yapfuye.

Umwe muri abo baturage yagize:"Twari turi mu murima duhinga mu gitondo, tugiye kumva twumva ngo Gilbert arapfuye, twatanajwe n'umugore we, duti se azize iki? Nahise nza nirukanka mpageze koko nsanga ari mu mugozi yimanitsemo ari mu cyumba yapfuye."

Uyu musaza yakomeje avuga ko urupfu rwa nyakwigendera rwatunguranye kuko nta makimbirane yari asanzwe afitanye n'umugore we.

Ati:"Umugore kuva babana ndetse n'abo mu muryango we sindumva hari ikibazo bagiranye, ntacyo bapfaga rwose bari babanye neza, uru rugo nirwo rwari rubanye neza muri uyu Mudugudu, natwe byatubereye urujijo ku mpamvu zatumye uyu mwana yiyahura."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitoki, Manyunzwe Pierre Clever, yemeje aya makuru, avuga ko intandaro yo ukwiyahura kwa nyakwigendera ishobora kuba ari ukutumvikana ku mikoreshereze y'imitungo.

Yagize ati:"Twamenye amakuru ko umuturage witwa Uwiringiyimana Gilbert yapfuye yiyahuye, natwe tuje dusanga yiyahuye yimanitse mu mugozi. Harakekwa ko haba hari ubutaka yashakaga kugurisha ntabyumvikaneho n'umugore we, ibyo nibyo abaturage wumva bari kuvuga ariko ntawamenya niba ari ukuri gusa niyo byaba ari ukuri byaba bibaje ntabwo yakwiyambura ubuzima kubera kutumvikana kuri icyo kintu cyoroheje gutyo."

Yakomeje agira inama abaturage yo kwihanganirana ndetse bagira ibyo batumvikanaho bakegera umuryango wabo, abaturanyi ndetse n'ubuyobozi bukabafasha kubikemura aho kugira ngo abantu biyambure ubuzima.

Nyakwigendera Uwiringiyimana Gilbert asize umugore n'abana babiri barimo umukobwa n'umuhungu.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, muri Nzeri 2025, yatangaje ko mu bitera abantu gutekereza kwiyahura harimo amakimbirane yo mu muryango, kubura ubufasha mu muryango, ibibazo by’amikoro, indwara zo mu mutwe, agahinda n’indwara zidakira.

Yagize ati:"Umubabaro w’amarangamutima abantu baba bafite mu gihe cy’akababaro ntukunda kugaragara kugeza igihe ugeze ku kigero cyo hejuru. Ni yo mpamvu kuganira kuri ibyo bibazo ari ingenzi. Dushishikariza abantu kudahangana n’ibibazo bonyine, kuko n’ibiganiro bisanzwe bishobora gufasha umuntu gukira."

Imibare itangazwa na RBC igaragaza ko umubare w’abagerageje kwiyahura mu Rwanda wageze ku bantu 602 mu mwaka ushize wa 2024, kandi 51,3% ari abafite imyaka iri hagati ya 19 na 35.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments