• Amakuru / MU-RWANDA


Umugore witwa Uwase Jeannette wo mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kinyinya, yatawe muri yombi akurikiranyweho kubyara umwana akamuta mu bwiherero kubw'amahirwe atabarwa atarashiramo umwuka.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gatare, mu Kagari k'Agasharu, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, ku wa 13 Gashyantare ariko atabwa muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2026.

Abaturage bavuga ko batunguwe no kuba uwo mugore wari umaze igihe gito yimukiye muri ako gace yaragambiriye kwikora mu nda.

Ku wa 13 Gashyantare 2026, ni bwo umwe mu baturage bo muri ako gace yagiye mu bwiherero agezemo yumva umwana w'uruhinja aririramo ahita atabaza abaturanyi n'ubuyobozi baraza basenya ubwiherero maze bamukuramo uwo mwana akiri muzima.

Icyo gihe hatangiye ibikorwa byo gushaka uwataye uwo mwana mu bwiherero. Ku Cyumweru, tariki ya 15 Gashyantare 2026, uwo mugore wari wabyaye umwana akamuta mu bwiherero yagiye guhaha mu isoko agezeyo ahurirayo n'umugore mugenzi we, aramubaza ati:"Ese warabyaye ko nta nda ugifite, undi aramusubiza ati inda yavuyemo."

Muri uko kumusubiza ko inda yavuyemo byagaragaye ko arimo ajijinganya ndetse anafite ubwoba maze bahita batabaza ubuyobozi arafatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje aya makuru, avuga ko uwo mugore yatawe muri yombi mu gihe umwana yajyanywe kwa muganga kugira ngo yitabweho.

CIP Gahonzire yakomeje agira inama abagore n'abakobwa kujya birengera ingaruka mu gihe batwaye inda bakzibyara, aho kugira ngo bakore ibyaha byo kwihekura.

Uwase Jeannette yari asanzwe afite abandi bana babiri, uwo yabyaye akamuta mu bwiherero yari uwa gatatu yari abyaye kandi nta mugabo uzwi yari afite kuko abaturage bavuga ko yari asanzwe ari indaya.

Iyi nkuru ibaye mu gihe ku wa 02 Gashyantare 2026, mu Mudugudu w'Inkingi, mu Kagari ka Tetero, mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 21 y'amavuko, na we yabyaye umwana amuta mu bwiherero kubw' amahirwe akurwamo na Polisi akiri muzima.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments