Minisitiri
w’Intebe wa Kenya, Musalia Mudavadi, ku wa mbere i Nairobi yakiriye Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty, mu ruzinduko rugamije
gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Uru
ruzinduko rugaragaza ubushake bwa Kenya na Misiri bwo kongera imbaraga mu
bucuruzi no mu ishoramari. Muri urwo rugendo hateganyijwe kuzabera ibiganiro
byimbitse bigamije guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu no kwagura isoko
hagati y’impande zombi.
Mu ijambo
rye, Musalia Mudavadi yavuze ko Kenya ikomeje gushyigikira uburyo bwubakiye ku
biganiro no ku miyoborere iyobowe n’Abanyafurika mu gukemura ibibazo birebana
n’uruzi rwa Nil, binyuze mu Initiative du bassin du Nil (NBI).
Yagize ati:“Dukomeje
gushyigikira uburyo bushingiye ku biganiro, burimo impande zose kandi buyobowe
n’Abanyafurika binyuze mu NBI.
Kenya yemera kandi ishyigikiye umwanya wa
Misiri watangarijwe mu nama ya 33 y’Abaminisitiri b’ibihugu bya Nil yabereye i
Bujumbura muri Ukuboza 2025, isaba ibiganiro, ubufatanye n’icyubahiro hagati
y’ibihugu. Twiteguye kuba umuhuza utabogamye mu guteza imbere imiyoborere
ihuriweho kandi irambye y’uruzi rwa Nil.”
Abayobozi
bombi banashimangiye akamaro ko guteza imbere ubufatanye n’abikorera no
gutandukanya ibicuruzwa byoherezwa ku masoko, ndetse no kwihutisha ishyirwaho
ry’Inama y’Ubucuruzi ihuriweho ya Kenya na Misiri, mu rwego rwo kugera ku
iterambere risangiwe.
Uru
ruzinduko rufatwa nk’intambwe nshya mu gushimangira umubano wa dipolomasi
n’ubukungu hagati ya Kenya na Misiri, cyane cyane ku bijyanye n’imicungire
y’umutungo w’amazi ya Nil n’ubufatanye mu karere.
Like This Post? Related Posts