Umugabo witwa Musirikare Jean wo mu Murenge wa Gahunga, mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru, yitabye Imana nyuma yo gufatirwa mu mukwabu wari ugamije kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo izwi nka “Kunjakunja”.
Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 16 Gashyantare 2026, gusa, yari yafashwe ku wa 15 Gashyantare 2026, ari kumwe n’abandi bantu bane (4), bahita bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yemeje aya makuru, asobanura ko urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo ku munsi wakurikiyeho.
Yagize ati: “Mu gitondo, abo bararanye babwiye Polisi ko hari uwo bari kumwe udahumeka. Abapolisi bahise bajya kureba basanga yamaze gushiramo umwuka.”
Yakomeje avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko nyakwigendera yari asanzwe arwaye indwara y’umutima, ariko igihe yafatanwaga ntiyigeze abimenyesha inzego z’umutekano.
Yongeyeho ko umurambo woherejwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu Butabera (RFI) kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse rigaragaza neza icyateye urupfu rwe.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko muri Gashyantare 2026, abantu 29 bamaze guhitanwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu gihe abasaga 300 bajyanywe kwa muganga kubera kubinywa.
Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza abakora n’abanywa inzoga zitujuje ubuziranenge ibasa kubireka, igasaba abaturage kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga no kudindiza iterambere ry’igihugu.
Icyo amategeko avuga ku bicuruzwa bidafite icyemezo cy'ubuziranenge mu Rwanda
Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyemezo cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk'uko biteganywa n’iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.