• Amakuru / MU-RWANDA


Guverinoma y’u Rwanda yatangaje imyanzuro y’Inama y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20, igamije guteza imbere ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere.

Iyi imyanzuro 12 yashyizwe hanze ku wa 17 Gashyantare 2026, irimo ijyanye no kurushaho kunoza ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi, kunoza by’umwihariko imyigishirize y’indimi cyane cyane Icyongereza, gusobanurira abaturage serivisi bagenewe aho bazibona n’ibindi.

Inama y’Umushyikirano Umushyikirano wo ku nshuro ya 20 wateraniye i Kigali kuva ku wa 5 kugeza ku wa 6 Gashyantare, yayobowe na Perezida Paul Kagame.

Ni inama yitabiriwe n’ab’ingeri zose harimo abayobozi batandukanye n’abahagarariye abikorera, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, imiryango mpuzamahanga, n’abandi bafatanyabikorwa n’ itangazamakuru.

Mu ijambo ritangiza Umushyikirano, Perezida Kagame yibukije akamaro ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iwufatirwamo nk’ inkingi mu iterambere ry’Igihugu mu guharanira kwigira.

Yagarutse kandi ku ruhare rw’abayobozi mu gufasha Abanyarwanda kunga ubumwe, kwigira no kwigirira icyizere.

Perezida Kagame, yasabye abayobozi kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire, bashyira iteka umuturage ku isonga kandi bagahora biteguye kubazwa ibyo bashinzwe.

Uretse ibijyanye na politike y’imbere mu gihugu, Umukuru w’Igihugu yagarutse no ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi.

Yavuze ko ubusanzwe u Rwanda n’u Burundi bifatwa nk’ibihugu by’abavandimwe, ko ariko u Burundi bwahisemo kubyirengagiza bucudika na RDC, mu migambi mibisha.

Ati “Ubundi uko nari mbizi, Abanyarwanda n’Abarundi ubundi ni impanga ariko Abarundi bo bahisemo kuvuga ngo ‘Oya, ntabwo tugishaka mwebwe ko tuba impanga, turashaka kuba impanga n’Abanye-Congo’ Nta kibazo mfitanye na byo niba umuntu ahitamo uwo avukana na we cyangwa uwo abana na we w’impanga, ibyo ntacyo nabikorera njyewe, ndabyemera.”

Ibiganiro byatangiwe mu Nama y’Umushikirano ya 20, byibanze ku ngingo zirimo, ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), Iterambere ry’ubukungu burambye, u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, imiyoborere myiza, uburezi n’umurimo.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro itandukanye.

Ubukungu

  • Kunoza itegurwa n’ikurikirana ry’imishinga kugira ngo irangire ku gihe cyateganyijwe, igere ku ntego zayo kandi ababishinzwe bakabibazwa.
  • Gukomeza guteza imbere ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyongerera agaciro.
  • Gushimangira ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, hongerwa ifumbire n’imbuto z’indobanure, serivisi zo kuhira no gutera intanga hifashishijwe ikoranabuhanga.
  • Gufasha by’umwihariko inganda, hagamijwe kongera umusaruro n’ubushobozi bwo guhatana ku isoko, kongera agaciro k’ibyo zikora no gukemura ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa.
  • Gukemura ibibazo bikigaragara muri za ‘One Stop Centres’ binyuze mu kunoza no koroshya inzira n’amabwiriza no gukangurira abaturage kumenya neza ko izi serivisi zibaho.
  • Kwihutisha ibikorwa byo guhuza SACCO ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’Igihugu.

Imibereho myiza

  • Kurushaho kunoza ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi kugira ngo buhuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, guteza imbere impano z’abanyeshuri no kunoza by’umwihariko imyigishirize y’indimi cyane cyane Icyongereza.
  • Guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro by’urubyiruko, impano zarwo no kurwongerera ubumenyingiro n’ubushobozi birufasha kubona imirimo no kwiteza imbere.
  • Gufasha urubyiruko kwidagadura, kuruhugura mu myuga itandukanye, guhanga no kuzamura impano zarwo.

Imiyoborere

  • Gukomeza kunoza itegurwa ry’imihigo hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage, gutanga serivisi nziza no kunoza umurimo.
  • Kunoza ingamba zo kwegera abaturage no kubafasha guhindura imyumvire kugira ngo barusheho kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza n’iterambere.
  • Gushyira imbaraga mu ngamba zo gukumira ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, abana bata ishuri n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yashyizwe mu bikorwa ku rugero rurenga 80%, aho nko kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi, kubaka udukiriro mu gihugu hose no korohereza Abanyarwanda baba hanze y’igihugu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu biri mu byagezweho neza.

 







Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments