Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagaragaje ko ipimwa ryakorewe ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa kanyanga kimaze guhitana ubuzima bw’abantu 17 mu Karere ka Bugesera, ryagaragaje ko cyarimo ikinyabutabire cy’uburozi cyo mu bwoko bwa Methanol.
Abantu
bapfuye nyuma yo kunywera kanyanga mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka
Nyakayenzi, Umurenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera.
Ubushinjacyaha
buvuga ko ikirego kiregwamo abantu bane bakekwaho gukora no gucuruza icyo
kiyobyabwenge kiri gukurikiranwa n’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa
Bugesera.
Buvuga
kandi ko umwe mu baregwa yengaga kanyanga akanayiranguza, gusa akaba yaranafite
urunywero rwayo iwe mu rugo.
Ubushinjacyaha
buvuga ko abaturage batandukanye banywereye kanyanga iwe ibatera ikibazo bajyanwa
kwa muganga, ku buryo hamaze gupfa abagera kuri 17 mu gihe abandi 25 bakiri mu
bitaro.
Bukomeza
buvuga ko “hapimwe ibyo abo bantu banyoye basanga birimo ikinyabutabire cyo mu
bwoko bwa Methanol.”
Abandi
baregwa hamwe n’uwakoraga kanyanga yishe bariya bantu, barimo abahungu be
babiri ndetse n’umugore wamuranguriraga kanyanga na we akayigurisha ku bandi
bantu.
Uko ari
bane bakurikiranweho ibyaha birimo gukora ibikorwa byerekeranye
n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, ndetse no guha
umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha umubiri.
Abaregwa
bose bemera ibyaha bashinjwa.