• Amakuru / MU-RWANDA


Nyuma y’uko abahinzi b’imboga zirimo ibitunguru n’izindi zera umusaruro ukaba mwinshi ku isoko abahinzi bakabura aho bagurisha bikabateza ibihombo. Ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa hanze (NAEB),  kiri kubaka ibigo bizajya byumishirizwamo umusaruro w’ibitunguru n’urusenda mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umusaruro wangirika.

Izi nzu zigezweho, zirimo iyo ku rwego rw’Igihugu iri kubakwa ku Cyicaro cya NAEB I Kigali, ndetse n’izindi 4 zizubakwa mu Turere twa Rubavu, Rulindo, Bugesera na Nyagatare; zizaba zifite ubushobozi bwo kumisha toni 199 z’ibitunguru n’urusenda mu masaha 48 gusa.

Ibi bikorwaremezo, byitezweho kugabanya umusaruro wangirika ukazava kuri 15.4% ukagera kuri 7.7% ku bitunguru, ndetse no kuva kuri 17.2% ukagere ku 8.7% ku rusenda.

Kubaka ibikorwaremezo nk’ibi, biri mu murongo wa NAEB wo kurushaho kongera ubwiza n’ubudahangarwa rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, ndetse no kuzamurira umuhinzi ubushobozi.

Ni imashini zigiye kuba igisubizo ku bahinzi baburaga umusaruro hirya no hino mu gihugu kuko iyo utembereye mu turere dutandukanye hari ubwo usanga ku mihanda hateretse ibitunguru, karoti n’amashu byinshi, bimwe byatangiye kwangirika.

Ikibazo cyo kumisha umusarururo w’imboga zirimo ibitunguru cyari cyarabaye ingorabahizi

Iki cyemezo gifashwe mu gihe mu Ukwakira 2020, abahinzi b’imboga bo mu Karere ka Rubavu, bavugaga ko imashini yari yaguzwe kugira ngo ibafashe kumisha umusaruro w’imboga bityo zibashe kubikwa igihe kirekire zitangiritse, aho kuzumisha yarazitekaga zigashya.

Iyo mashini yaguzwe hafi miliyoni 30 Frw, iguzwe na koperative KAIDU igizwe n’abahinzi b’imboga n’imbuto bo mu murenge wa Busasamana. Yatangiye gukora muri Mata 2020, yumisha ibitunguru na tungurusumu bikunze kwera muri ako gace.

Muri Nzeri 2020, ni bwo iyi mashini ngo yashyizwemo toni eshatu za tungurusumu na toni ebyiri z’ibitunguru, aho kugirango ibyumishe irabiteka birashya.

Icyo gihe Ingabire Annette wakoraga muri iyo koperative, yavuze ko batunguwe n’ukuntu iyi mashini yatetse ibitunguru aho kubyumisha.

Yagize ati “Twabishyizemo bimaramo amasaha icyenda, tubikuyemo dusanga hari ibyashiriyeho, mu kugenekereza byahumuraga nk’aho bitetse, noneho umutekinisiye wari uhari, nyir’imashini, aratubwira ngo niko bigenda biraza guhora, nibigera hasi biraza kuba bizima, ariko urebye na we ntabwo arabimenya neza ngo arebe ko ifite ubushobozi bwo kumisha.”

Niyonsaba Damascene wahombejwe n’iyo mashini, yavuze ko ari igihombo gikomeye yagize kuko ubu buhinzi yari yabushoyemo miliyoni 2 Frw.

Ati “Ni ukuvuga ngo hano mpombye kabiri, mpombye imodoka yawuzanye [umusaruro] iwugeza hano, mpombye abakozi bapakuruye, abapakiye mu murima bawuzana hano, n’ubu ndacyahomba kuko ndimo ndishyura ku bundi buryo butari ku masezerano. Ubwo ni ukuvuga ngo rero na banki ishaka yanantwara, kuko n’uyu musaruro uri aha nta soko ufite.”

Umuyobozi w’agateganyo wayoboraga koperative KAIDU, Nzavugankize Mediatrice, yavuze ko iyo mashini yari ikiri mu igerageza bari batarayakira burundu, bityo ko bo na rwiyemezamirimo bazabiganiraho bose bagafatanyiriza hamwe kugabana igihombo batejwe n’iyi mashini.

Yagize ati “Ntabwo bahombye kubera ko turi gushaka uburyo bazishyurwa, rwiyemezamirimo wari watwijeje igikoresho akakizana kidashyitse, kitari uko twabishakaga, ashobora kuzadufasha muri icyo gihombo tukareba uko uwo muhinzi twamugenza, n’umuhinzi akabona ukundi yabyoroshya tukagabana igihombo.”

Uwamugirimfura Rene wayoboraga ikigo Green Utility for Africa Group cyahawe isoko ryo kugura iyo mashini, yavuze ko gupfa kwayo byaturutse ku bumenyi buke bw’abakozi b’iyo koperative bayikoresheje nabi, ari yo nayo mpamvu mu mpera z’uku kwezi bateganya kongera kubahugura, ndetse bakayibashyikiriza burundu.

Ati “Ikibazo cyaje nyuma yo kugerageza ibitunguru, hashyirwamo ibitunguru biteze n’ibyeze. Iyo ushyizemo igitunguru kiteze byo bisa nk’ibitogota. Twe tugerageza nka tungurusumu nta kibazo zagize, ni nayo mpamvu nkubwira ko ikibazo bagize ni imikoreshereze yayo mu bijyanye no kuyigerera neza mu bijyanye n’ubushyuhe ikoresha, naho ku bindi byo kujyana umusaruro ukaba warangiritse, ntabwo tuvuze ngo tuzabishyura icyo gihombo bagize, ni ibintu tuzaganiraho na koperative dukurikije amaserano dufitanye”.

Igurwa ry’iyo mashini ni kimwe mu bibazo byari byagejejwe ku mukuru w’igihugu Paul Kagame, ubwo yasuraga Akarere ka Rubavu ku wa 10 Gicurasi 2019.

Abahinzi bagaragazaga ko iri mu byadindije gutangira k’uruganda rubafasha gutunganya no kubika umusaruro wabo, Perezida Kagame asaba ko inzego zitandukanye zabafasha iki kibazo kikarangira.

Imashini yari yaguzwe kugirango ibafashe kumisha umusaruro w’imboga bityo zibashe kubikwa igihe kirekire zitangiritse, aho kuzumisha isigaye iziteka zigashya


Iyi n'imwe mu nzu zizashyirwamo imashini izajya yumisha ibitunguru n'urusenda


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments