Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, mu mujyi wa Kigali, bukurikiranye abantu bane bakekwaho gukora no gucuruza ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa kanyanga. Mu baturage banyweye kuri iyo kanyanga, 17 muri bo bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abandi 25 barembeye mu bitaro bya ADEPR Nyamata, mu Karere ka Bugesera.
Ibyaha bakurikiranweho babikoreye mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Nyakayenzi, mu Murenge wa Ngeruka, mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba. Abaregwa bafashwe n’inzego z’ubutabera ku itariki ya 02 Gashyantare 2026.
Ubushinjacyaha Bukuru, buvuga ko umwe mu baregwa yarayikoraga, akanayiranguza abandi, akagira n’iyo abantu banywera iwe. Abaturage batandukanye banywereye kanyanga iwe ibatera ikibazo bajyanwa kwa muganga.
Hamaze gupfa abantu
bagera kuri 17 abandi 25 baracyari mu bitaro. Hapimwe ibyo abo bantu banyoye
basanga birimo ikinyabutabire cyo mu bwoko bwa Methanol.
Abandi baregwa
bafatanyije n’uwo wayikoraga harimo abahungu b’uwo mugabo babiri ndetse
n’umugore wamuranguriraga kanyanga nawe akayigurisha ku bandi bantu, bose
bakaba bemera ibyaha baregwa.
Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyemezo cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk'uko biteganywa n’iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.
Ibyaha abaregwa bakurikiranyweho:
Icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe
rw’imiti ikoreshwa nka byo, gitenywa kandi kigahanishwa ingingo ya 11 y’Itegeko
n°69/2019 ryo ku wa 8/11/2019 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ingingo
ya 263 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano
muri rusange ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka
cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge cyangwa urusobe
rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Umuntu wese uhamijwe n’urukiko
gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo
kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo
y’inyungu rusange.
Umuntu
wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge
cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko,
aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa:
1
º igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni
makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000
FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; 2 º igifungo kitari munsi y’imyaka
makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW)
ariko atarenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) kubyerekeye ibiyobyabwenge
bikomeye;
3
º igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10)
n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000
FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye
ibiyobyabwenge byoroheje.
Iyo
ibikorwa bivugwa mu gika cya 3 cy’iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku
rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga
y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ariko atarenze
miliyoni mirongo itanu (50.000.000 FRW). Iteka rya Minisitiri ufite ubuzima mu
nshingano ze rishyiraho urutonde rw’ibiyobyabwenge bigize buri cyiciro.”
Icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima;
giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 115 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa
30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Umuntu
wese utera undi indwara cyangwa kudashobora kwikorera umurimo, amuhaye mu buryo
ubwo aribwo bwose abishaka, ariko atagendereye kwica, ikintu gishobora kwica
cyangwa ibintu n’ubwo bitagira ubushobozi bwo kwica, bifite nyamara ubushobozi
bwo gushegesha ubuzima, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa
igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3)
n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000
FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).
Iyo
ikintu cyatanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kugira icyo umuntu
yikorera burundu cyangwa ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw’umubiri,
igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze
imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze
ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000
FRW).
Like This Post? Related Posts