• Amakuru / POLITIKI


Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu cya Uganda, Kahinda Otafiire, yasabye abapasiteri bakomeye basigaye barindwa n’abapolisi kubireka, akavuga ko bakwiye kurindwa n’Imana bakorera aho gutegereza uburinzi bwa Leta.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugeza kuri Komisiyo ishinzwe umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, mu rwego rwo gusuzuma ingengo y’imari ya 2026/2027 igenewe ibikorwa by’umutekano w’imbere mu gihugu.

Ibiganiro byabaye nyuma y’uko bigaragaye ko amafaranga akoreshwa mu rwego rw’umutekano akomeje kwiyongera. Muri ibyo byagarutsweho harimo n’abayobozi b’amadini, by’umwihariko abapasiteri bakomeye, basaba kurindwa n’abapolisi.

Depite Wilson Kagyengwe ni we wagaragaje iki kibazo bwa mbere, abaza impamvu pasiteri akeneye umurinzi mu gihe nta mpungenge zihari ku buzima bwe.

Yagize ati: “Ese koko aba bapasiteri bakwiriye abarinzi? Niba hari impungenge ku buzima bwabo, zituruka he kandi ziterwa na nde?”

Mu gusubiza, Otafiire yavuze ko abakozi b’Imana bakwiye kwiringira Imana bakorera aho kwiyambaza uburinzi bwa Leta.

Yagize ati: “Aba bakozi b’Imana bagomba kurindwa n’Imana. Bakorera Imana, izo ni inshingano z’Imana. Nubwo badusaba kubishyura, Imana ubundi ni yo ikwiriye kubishyura.”

Aya magambo yateje impaka muri Uganda, aho bamwe bashyigikiye ko umutungo wa Leta udakwiye gukoreshwa ku bantu badafite impungenge z’umutekano zigaragara, mu gihe abandi bavuga ko hari abayobozi b’amadini bafite abayoboke benshi bashobora guhura n’ibibazo by’umutekano.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments