Igihugu cya Iran cyatangaje ko kimaze kubara igihombo
gikomeye cyatewe n’intambara kimaze igihe gihanganamo n’ibihugu birimo Amerika na Israel,
aho ibigereranyo by’ibanze bigaragaza ko agaciro k’ibyangiritse kageze nibura
kuri miliyari 270 z’amadorari ya Amerika.
Aya makuru yatangajwe n’ibiro
ntaramakuru Tasnim News Agency,
byasobanuye ko leta ya Iran iri mu gikorwa cyo kubarura ibyangiritse mu buryo
burambuye, hagamijwe gutegura dosiye izifashishwa mu gusaba indishyi mu
biganiro byo gushaka uko intambara yarangira.
Mu kiganiro yagiranye
n’itangazamakuru ryo mu Burusiya, umuvugizi wa leta ya Iran, Fatemeh Mohajerani, yavuze ko imibare ihari
kugeza ubu ari “iy’ibanze” kandi ishobora gukomeza guhinduka uko iperereza
rikomeje. Yashimangiye ko amafaranga arenga miliyari 270$ ari ay’ibyangijwe
gusa bimaze kubarurwa kugeza ubu.
Ibintu byibasiwe cyane birimo
inyubako z’abaturage, aho ubuyobozi bw’umujyi wa Tehran
buvuga ko inzu zigera ku 39,585 zasenywe cyangwa zangiritse bikomeye bitewe
n’ibitero byagabwe n’ingabo za Amerika na Israel.
Uretse ibyangiritse mu nyubako, leta
ya Iran ivuga ko igihombo gikomeye kiri no mu bukungu bw’igihugu, cyane cyane
mu nganda zahagaritswe n’intambara. Ibi byatumye ibikorwa byinshi by’ubucuruzi
n’inganda bihagarara, bigira ingaruka ku bukungu muri rusange.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro
ntaramakuru bya leta IRNA, ikibazo
cy’indishyi kiri mu by’ingenzi Iran yashyize ku meza mu biganiro yagiranye na
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo ibyo biganiro byarangiye nta mwanzuro
ugaragara ugerweho.
Ku ruhande rwa Amerika, Visi Perezida
JD Vance yavuze ko habaye ibiganiro
bifatika byabereye i Islamabad muri Pakistan, ariko akemeza ko impande zombi
zitigeze zumvikana ku ngingo z’ingenzi zirimo indishyi n’ihagarikwa
ry’imirwano.
Ibi byose bigaragaza ko nubwo
ibiganiro bikomeje, hari inzitizi zikomeye zikiri mu nzira yo kugera ku mahoro
arambye, cyane cyane ku bijyanye n’icyuho kiri hagati y’ibisabwa na Iran
n’ibyemerwa na Amerika n’abafatanyabikorwa bayo.
Mu gihe ibarura ry’ibyangiritse rikomeje, Iran ikomeje gutsimbarara ku burenganzira bwayo bwo gusaba indishyi, ibintu bishobora kuzagira uruhare rukomeye mu biganiro bizakurikiraho ku ihagarikwa ry’iyi ntambara.
Like This Post? Related Posts