• Amakuru / MU-RWANDA

 

Akarere ka Bugesera kibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abarenga 3,000 biciwe ku Musozi wa Rebero mu Murenge wa Mayange.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2026, cyitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène.

Abatutsi bahungiye kuri uyu musozi bishwe tariki 13 Mata 1994, bicwa n’abasirikare baturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Gako n’Interahamwe, babicisha amasasu n’intwaro gakondo. Abatutsi bishwe, baranzwe n’ubutwari kuko bari bagerageje kwirwanaho kugeza kuri iyo tariki.

Ubwo butwari ni bwo Minisitiri Bizimana yasabye ko buranga ab’ubu, aho yasabye ababyeyi gutoza abato ubutwari no gukunda Igihugu  ndetse no kurushaho gusobanukirwa amateka ya Jenoside bityo bakayigiraho.

Yagize ati: “Abana mubigishe ubutwari, ishyaka, ubupfura, kubana neza no gukunda Igihugu; mubigishe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bakuremo amasomo atuma baharanira ko Jenoside itazongera kubaho.”

Yabwiye ababyeyi ko abatabikora ahubwo bakigisha abana  babo urwango, amacakubiri n’ibindi bibi bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, baba bari kubagirira nabi.

Ati: “Umubyeyi ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye. Ababyeyi bagikomeza kwigisha abana babo urwango, ivangura, amacakubiri, ingengabitekerezo ya jenoside, bahakana Jenoside bakoze, bararaga abana babo urubanza rwabananiye.”

Yabwiye abato ko badakwiye kwemerera uwo ari we wese uzagerageza kubashyiramo urwango, abasaba kutaba imbata y’amateka mabi, bimakaza urukundo no kubaka Igihugu.

Yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa ko Igihugu kibafite kandi na bo bagifite, ibikwiye kubatera ishema bagakomeza kucyubaka no kukirinda.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments