Mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Shyorongi, umusaza Munyendamutsa Silas (Maguru) w'imyaka 70 y'amavuko yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica atemye umugore we amutemye ijosi.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kiviri, mu Kagari ka Muvumo, mu Murenge wa Shyorongi, mu Karere ka Rulindo, mu Ntara y'Amajyaruguru, ku wa 18 Gashyantare 2026.
Abaturage baganiriye na BTN TV, bavuga ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ndetse bakaba bari bageze mu nzira zo gutandukana.
Umwe yagize ati:"Ngo yagiye (umusaza) gutyaza umuhoro aramutema mu isura hose, numvise ko yamukase n'ijosi. Bari bamaze iminsi bameranye nabi bajya no kuburana ku Kagari, ubu bari hafi kugabana ngo umwe abe ukwe undi abe ukwe."
Yakomeje avuga ko uwo musaza ubwo yari amaze kwica umugore we yahise yijyana kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ya Shyorongi.
Aba baturage bavuga ko ibyo uwo musaza Maguru yakoze bitari bikwiye kuko bari baratangiye inzira za gatanya.
Umwana wa nyakwigendera avuga ko ababyeyi babo bari basanzwe babana mu makimbirane kuko ku wa 10 Gashyantare 2026, bari baje kubunga nk'abana babo.
Yagize ati:"Ni ibintu bimaze igihe kinini bashwana, barwana, ubundi bakaregana, bakabunga, bakabirengaho bakongera. Mbese bigejeje uyu munsi bari mu butane kuko bari baratangiye inzira yabwo. Ku itariki 10 Gashyantare, twari hano mama atubwira ati mubimfashemo mudutandukanye ndarembye kandi na papa yari yavuze ati nta kibazo niba ari ko abishaka mumuhe uburenganzira bwe."
Yakomeje avuga ko umubyeyi we (nyina) ari we wari warasabye gutandukana na se kubera kunanirwa kwihanganirana amakimbirane bari bafitanye kandi amaze imyaka myinshi.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw'i Bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali kugira ukorerwe isuzuma.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho nikiramuka kimuhamye azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.
Amakimbirane mu muryango ni ikibazo gikomeye cyugaruje umuryango Nyarwanda
Ikibazo cy'amakimbirane mu muryango Nyarwanda kimaze gufata indi ntera kuko bigoye ko hashira umunsi umwe hatumvikanye inkuru mbi y'umugabo wishe umugore, umugore wishe umugabo, umubyeyi wishe umwana cyangwa umwana wishe umubyeyi.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.
Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu muryango, aho bugaragaza ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu mwaka wa 2007, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.