Mu kagari ka Nyamitanga mu murenge wa Jali w’akarere ka Gasabo hari abaturage babangamiwe n'abashumba b'umukire wo mu murenge wa Kanyinya baza bakangiza imyaka yabo irimo imyembe, imyumbati, ibijumba n’ibindi bakabikora bitwaje intwaro gakondo zo kubatera ubwoba no kubakubita. Barasaba ko inzego bireba zakwita kuri iki kibazo kigakemuka kuko bibangamiye umutekano n’imibereho yabo.
Abatangaza
ibi ni
abahinga mu mirima yegereye akabande ku mugezi wa Yanza bo mu kagari ka
Nyamitanga mu murenge wa Jali bavuga ko kuva mu mwaka ushize hari umukire wo mu
murenge wa Kanyinya wazanye inka yubaka ikiraro hafi y’imirima yabo ngo aho
rero ni ho haturuka abashumba be bigize ibihazi baza kubahirira ubwatsi
bakabatwarira imyaka irimo imyembe, ibijumba n’ibindi. Bakavuga ko ibi bibatera
ubukene n’inzara kuko bisa n’aho ari bo bakorera gusa.
Basaba ko iki kibazo gikwiye
gukurikiranwa n’inzego zisumbuye kuko ngo ntako batagize bakigeza ku buyobozi
bw’umudugudu uyu mugabo akoreramo ariko ntacyo bashaka kugikoraho. Ngo igihangayikishije ni
uko banahorana ubwoba ko aba bashumba bashobora no kwica umuntu kuko baba
bitwaje intwaro gakondo n’inkoni wabavuga bakagusanga bashaka kukugirira nabi
nk’uko hari abakubiswe nabo.
N’ubwo bitakundiye umunyamakuru
kubona uyu mukire ushyirwa mu majwi n’aba baturage kubateza abashumba ariko
umukozi we ushinzwe ibikorwa bye Ngizwenimana Jean Damascene kuri telefoni
yatubwiye ko ibyo abo baturage bavuga ari ugusebya Boss nta kindi bagamije ngo
naho ibyo abashumba bashinjwa byo kwangiza ibyabo nta bihari usibye urubwa
gusa.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa
Kigali CIP Wellars Gahonzire avuga ko muri aka gace higeze kuvugwa ikibazo
nk’iki cy’abashumba babangamira abaturage ariko baza kugikemura ,bityo ko n’iki
bagiye kugikurikirana kigakemuka.
Mu majwi y’aba baturage bavuga ko mu
bituma iki kibazo kidakemuka vuba ari uko abayobozi barimo Mutwarasibo na mudugudu wo
mu gace aba bashumba baturukamo nabo ari abakozi b’uyu mukire uvugwa.
Si rimwe cyangwa kabiri havugwa
ibibazo by’abashumba bakora ibikorwa bibangamira abaturage birimo ubujura
urugomo n’ibindi. Ikibazo gikwiye gukurikiranwa ubushishozi.