• Amakuru / MU-RWANDA

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col. Charles Sumanyi, kwirinda gukoresha ububasha ahawe mu nyungu ze bwite, ahubwo agashyira imbere inyungu z’Igihugu no gutanga ubutabera buboneye.

Yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 19 Gashyantare 2026, ubwo yayoboraga umuhango wo kurahiza Col. Charles Sumanyi ku nshingano zo kuyobora Ubushinjacyaha bwa Gisirikare.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yibukije indahiro nshya yari amaze kurahirira, amwibutsa ko ubuyobozi ahawe busaba ubunyangamugayo, ubwitange n’imikorere irangwa n’umucyo.

Yagize ati: “Nk’uko kandi umaze kubirahirira, mu mirimo ugiye gukora ni ngombwa ko wirinda gukoresha ububasha uhawe mu nyungu zawe bwite. Ukwiye gushyira imbere inyungu z’Igihugu no kunoza neza inshingano zawe, uharanira iteka gutanga ubutabera buboneye kuri bose kandi buhesha isura nziza Ingabo z’u Rwanda n’Igihugu cy’u Rwanda muri rusange.”

Yashimangiye akamaro ko gukora akazi ashishikaye, mu buryo bunoze kandi bwihuse, anashyira imbere itangwa rya serivisi nziza mu gihe asohoza inshingano ze za buri munsi.

Dr Nsengiyumva yashimangiye ko ubutabera bwa gisirikare bugira uruhare rukomeye mu kurinda umutekano w’Igihugu no kubungabunga icyizere abaturage bafitiye inzego z’umutekano, bityo ko abayobozi babwo bagomba kurangwa n’imyitwarire izira amakemwa.

Yagaragaje ko gukoresha nabi ububasha bishobora gutesha agaciro inzego z’Igihugu, ari na yo mpamvu asaba ko Col. Sumanyi azakora inshingano ze yubahiriza amategeko kandi agashyira imbere inyungu rusange.

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Nyakubahwa Juvenal Marizamunda; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja; ndetse n’Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana.




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments