• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu batuye mu kagari ka Rubonobono bavuga ko indaya zigaragara muri aka gace zikomeje guteza ibibazo birimo n’ubukene kuko abagabo bamwe babona amafaranga bayashyira indaya.

Ni mu gihe Inzobere mu mabanga y’abashakanye zivuga ko abashakanye bagomba gushakira hamwe ibituma babona ibyishimo bibarinda kujya mu ngeso mbi zo gucana inyuma kuko ibi bisenya ingo.

Bamwe mu bagabo baganiriye na B Plus Tv batuye mu kagari ka Rubonobono mu murenge wa Gatsata w’akarere ka Gasabo bavuga ko aka gace kagaragaramo indaya ku buryo kubika ifaranga bitoroha ku bagabo bamwe.

Abakorera uburaya muri aka gace bavuga ko umugabo uba wizanye abagana nta bundi buryo baba bafite usibye kumukuraho amafaranga

Umusesenguzi mu bijyanye n’amabanga y’abashakanye Umutoniwase Francine avuga ko byose bituruka ku nshingano zo gushaka ibyishimo zituzuzwa neza mu bashakanye bityo baba bakwiye kurebera hamwe ikibazo gituma bacana inyuma bamwe bakajya mu ndaya abandi mu bagabo.

Agace k’ahazwi nka Rubonobono, Kiderenga n’ahandi hahegereye mu murenge wa Gatsata hakunze kuvugwa uburaya bunagira uruhare mu gusenya imiryango. Icyakora mu minsi ishize Inzego z’umutekano zinjjiye muri iki kibazo mu guhangana nacyo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments