• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kimisagara, umukobwa witwa Ikuzwe Celine uri mu kigero cy'imyaka 19 y'amavuko akurikiranyweho kubyara umwana akamuta mu bwiherero agahita apfa.

Aya mahano yabaye ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Mudugudu wa Kigabiro, mu Kagari ka Kamuhoza, mu Murenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko uwo mukobwa yari yaje gusura abantu muri ako gace bakaba batunguwe n'icyo gukorwa kigayitse cyo kwihekura yakoze.

Umwe muri bo yagize ati:"Njywe nzamutse nonaha mva Nyabugogo, ngeze hariya hazamuka mbona Polisi ndavuga nti ese ko Polisi ko ije mu Kamenge bimeze bite? Ngeze hano mu Kamenge barabwira ngo hari umukobwa wakuyemo inda ata umwana mu bwiherero, hanyuma ngezeyo nsanga muri kumukuramo."

Aba baturage bakomeje bavuga ko uwo mwana bamukuye mu bwiherero yamaze gushiramo umwuka.

Bavuga ko uwo mukobwa wakuyemo inda yari yavuye mu Cyaro acumbikirwa kwa bene wabo aho Kimisagara nyuma batungurwa no kumva ko yakuramo inda.

Ati:"Yari yavuye mu Cyaro acumbika hano hepfo muri bene wabo, bigeze nijoro ajya mu bwiherero akuramo inda abaturanyi bumva ari  kuririra mu bwiherero maze bahita batabara. Baje basanga uwo mukobwa ari mu bwiherero bamukuruye umwana ahita aza agwa mu bwiherero. Kuba yakuyemo inda ni ibintu bitumvikana ukuntu umuntu atwita inda amazi 9 hanyuma akayikuramo kuko uwatwaye inda aba agomba kuyibyara aho kwica umuziranenge."

Abaturage bavuga ko uwo mukobwa bikekwa ko yanyohe imiti yo gukuramo inda kuko aho yari hasanzwe udushashi tuvamo ibinini.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje aya makuru, avuga ko uwo mukobwa yafashwe akajyanwa kwa muganga.

Yagize ati:"Amakuru twayahawe n'abaturage bavuga ko mu Karere ka Nyarugenge ... Hari umukobwa witwa Ikuzwe Celine bikekwa ko yakuyemo inda. Twagzeyo nka Polisi n'izindi nzego hanyuma uwo mukobwa ajyanwa kwa muganga kuko yari amerewe nabi. Ubwo ibijyanye n'amategeko birakurikiranywa nyuma ameze kumera neza."

Umurambo w'uwo mwana wajyanywe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

Icyaha cyo gukuramo inda kimaze gufata indi ntera kuko ku wa 13 Gashyantare 2026, mu Mudugudu wa Gatare, mu Kagari k'Agasharu, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, umugore witwa Uwase Jeannette yakuyemo inda umwana amuta mu bwiherero kubw' amahirwe uwo mwana akurwamo akiri muzima. Uwo mugore yatawe muri yombi ku Cyumweru, tariki ya 15 Gashyantare 2026.

Ni mu gihe wa 02 Gashyantare 2026, mu Mudugudu w'Inkingi, mu Kagari ka Tetero, mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 21 y'amavuko, na we yabyaye umwana amuta mu bwiherero kubw' amahirwe akurwamo na Polisi akiri muzima.

Ubundi amategeko ahana umuntu ukuyemo inda n’uwamufashije kuyikuramo

Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

Umuntu wese ukuramo undi muntu inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo gukuramo inda biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Nubwo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu 2018 no mu iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rya 2019, rivuga ko gukuramo inda bitemewe, gusa harimo ingingo iteganya ukutaryozwa mu mategeko icyaha cyo gukuramo inda.

Mu ngingo ya 125 y’iri tegeko ariko hagaragaramo irengayobora kuri iki cyaha aho hari impamvu ziteganya ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda.

Nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zikurikira:

1º Kuba utwite ari umwana.

2º Kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

3º Kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

4º Kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.

5º Kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Haseguriwe ibiteganywa mu ngingo ya 11 y’iri teka, usaba gukurirwamo inda ntasabwa gutanga ibimenyetso by’impamvu ashingiraho. Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yatanze amakuru atari yo, yirengera ingaruka zabyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments