• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko iburanisha ry’urubanza ruregwamo Barafinda Sekikubo Fred, Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet ribera mu muhezo, nyuma y’ubusabe bwatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Aba bagabo bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, babinyujije ku miyoboro ya YouTube. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibirego baregwa bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu, bityo ko iburanisha rikwiye kubera mu muhezo kugira ngo hirindwe ibyahungabanya ituze rusange.

Mu iburanisha, Barafinda Sekikubo Fred wari udafite umunyamategeko, yabwiye urukiko ko yiteguye kuburana kandi ko aziburanira. Yagaragaje ko yifuza ko urubanza rubera mu ruhame kugira ngo habeho umucyo n’ubutabera bugaragarira buri wese. Iki cyifuzo cyashyigikiwe na bagenzi be, na bo basabye ko iburanisha rikomereza mu ruhame.

Nubwo abaregwa bagaragaje ko bashyigikiye ko urubanza rubera mu ruhame, urukiko rwafashe icyemezo cyo kwemera ubusabe bw’Ubushinjacyaha, rutegeka ko iburanisha rikomereza mu muhezo bitewe n’impamvu zagaragajwe zijyanye n’umutekano.

Aba baregwa batawe muri yombi ku wa 29 Mutarama 2026, bakaba bagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo baburanishwe ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Icyemezo ku ifungwa cyangwa ifungurwa ryabo gitegerejwe mu minsi iri imbere, kikazagena uko uru rubanza ruzakomeza.

Urubanza rwabo rukomeje gukurikiranwa mu rwego rw’amategeko, mu gihe impande zombi zikomeje kugaragaza impamvu zazo imbere y’urukiko.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments