• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Nyanza havutse ikibazo kidasanzwe hagati y’umusore n’umukobwa bombi bari mu kigero cy’imyaka 20, nyuma y’uko havuzwe ko hari amafaranga ibihumbi 50 Frw yatanzwe hagamijwe ko baryamana, ariko ibyo byemeranyijweho ntibigerweho.

Amakuru yizewe avuga ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana. Bivugwa ko umusore yahaye umukobwa amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50,000 Frw), ngo baryamane, ariko nyuma y’uko umukobwa ayafashe, ntiyubahiriza ibyo bumvikanye.

Nyuma y’uko ibyo bibaye, umusore yahise yitabaza umukuru w’umudugudu wa Taba, amugezaho ikirego cye, asaba ko umukobwa amusubiza amafaranga ye.

Umuyobozi yahamagaje impande zombi kugira ngo yumve ibisobanuro byazo. Umusore yavuze ko yahaye umukobwa ayo mafaranga agamije ko baryamana, ariko ibyo byari byemeranyijweho ntibyubahirizwe.

Ku ruhande rw’umukobwa, yemeye ko ayo mafaranga yari mu maboko ye, ariko ahakana ko yayahawe n’uwo musore. Yavuze ko ari amafaranga ya musaza we w’umunyonzi wamubikije kugira ngo ayamurindire, bityo ko nta sano afite n’ikirego cy’uwo musore.

Kubera ko ikibazo kitabonye umuti ku rwego rw’umudugudu, umukuru w’umudugudu yafashe icyemezo cyo kukigeza mu Nteko y’Abaturage kugira ngo na bo batange ibitekerezo n’inama mu kugikemura.

Ku wa 17 Gashyantare 2026, umukobwa yitabye iyo nteko mu rwego rwo kubaha ubuyobozi, ariko umusore ntiyaboneka, avuga ko yagize imbogamizi kuko yari yagiye ku isoko akatindayo.

Kubera kutitabira kw’impande zombi uko bikwiye, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gusubika iki kibazo, bukazagisubukura mu gihe kizatangazwa nyuma.

Amakuru yizewe kandi avuga ko uwo musore asanzwe afite ubushobozi bwo kwitunga, aho acuruza amatungo.

Iki kibazo cyateje impaka mu baturage, bamwe bagaragaza ko ari ikibazo gikwiye gukemurwa mu mucyo no mu kuri, abandi bagasaba ko urubyiruko rwirinda ibikorwa byabaviramo amakimbirane nk’aya.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments