Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugore w’imyaka 34 y'amavuko ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko.
Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 31 Ukuboza 2025 no ku itariki ya 03 Mutarama 2026, mu Mudugudu Karenge, mu Kagari ka Nyakabungo, mu Murenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Inkuru y'ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko uregwa akurikiranyweho kuba kuri ayo matariki yarasambanyije uwo mwana nyuma akamushukisha amafaranga 1000Frw kugira ngo atazabivuga.
Mu rubanza, uregwa yaburanye yemera icyaha, asobanura ko uwo mwana ari we wamusabye ko basambana kuko we asanzwe akora akazi ko kwicuruza (uburaya). Urubanza rwapfundikiwe, ruzasomwa ku itariki ya 23 Gashyantare 2026.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho
Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Like This Post? Related Posts