• Amakuru / MU-RWANDA


Kureba imbere mu nzu z'aba baturage b'i Nyamasheke ntibigusaba gukingura idirishya cyangwa urugi kuko zaratobaguritse, ku ruhande rwabo ariko bo bavuga ko uko atari ugutobagurika ahubwo ari ibirahure byazo ngo ni nako abayobozi babo bababwiye.

Iyo winjiye imbere mu nzu z'aba baturag mu murenge wa Bushenge usanga harimo urumuri rwo hanze rwinjirira muri iyo myenge yo gutobagurika kwazo, ku ruhande rwabo bo bati " Ayo ni amatoroshi atumurikira."

Hari uwavuze ukuntu imbwa yigeze kwinjirira muri ibyo birahure ije kumutwarira umwana w'uruhinja ariko imana igakinga akaboko, ibyo baheraho babaza niba iki kibazo cyabo umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yaba akizi.

Umwe ati " Izi nzu zacu ukuntu mwaziturekeyemo sinzi icyo mwaduhoye, ese ubundi icyo mutuziza ni iki? Niba tutaba mu gihugu cya Paul, Niba ari uko Paul (Perezida Paul Kagame) yababwiye ngo ntiukatwubakire, Byaranyobeye."

Undi ati " Ibi ni ibirahure turimo, ni inzu z'ibirahure, Imana yaduhaye ibirahure. Ni zimwe za Orginal z'intangarugero mu karere ka Nyamasheke."

Aba bakomeza bavuga ko icyifuzo cyabo ari ukubakirwa bakaba ahantu heza "Icyifuzo ni uko muduha inzu, tukajya aheza." Ni mu gihe umuyobozi w'aka karere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukankusi Athanasie we avuga ko hagishakishwa ingengo y'imari yo kububakira kimwe n'abandi baturage baba badafite aho gutura.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments