Mu Karere ka Rwamagana, umugabo w’imyaka 65 y’amavuko n’umwana we w’umuhungu w’imyaka icyenda bitabye Imana nyuma yo kurohama mu cyuzi gihangano (Damu).
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare 2026, mu Mudugudu wa Munini II, mu Kagari ka Mwulire, mu Murenge wa Mwulire, mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Rwamunono Richards, yatangaje ko umwana ari we wabanje kugwa mu mazi, maze abo bari kumwe bagahita batabaza.
Yokomeje avuga ko se yahise aza atabaye, amukuramo atari yapfa, ariko mu gihe yamugezaga i Musozi na we aranyerera agwa mu mazi, ararohama arapfa.
Yagize ati: “Abana bari bagiye kuvoma mu cyuzi gihangano cyakozwe na Leta kandi gikoreshwa mu bikorwa bitandukanye. Umwana umwe yarohamye, abo bari kumwe baratabaza. Se yahise aza kumutabara, amukuramo atarapfa, ariko mu kumugeza i Musozi aranyerera agwamo, ararohama arapfa.”
Yakomeje avuga ko umwana wajyanywe kwa muganga yagezeyo ubuzima bwe bwifashe nabi, aza kwitaba Imana nyuma.
Ubuyobozi bw’Akarere bwongeye gusaba ababyeyi kutohereza abana kuvoma mu byuzi bihangano cyangwa ahandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko akenshi ubutaka buba bworoshye kandi bushobora gutuma umuntu anyerera byoroshye.
Ati: “Nta mwana wakabaye yoherezwa kuvoma ahantu hashyira ubuzima bwe mu kaga. Turasaba ababyeyi kubyirinda. Ikindi, abafite ibyuzi byo kuhira bakwiye kubishyiraho uburinzi buhagije; abazajya babirengaho bazajya bahanwa.”
Imirambo y’aba nyakwigendera yamaze gukurwa mu mazi, irasuzumwa, inashyikirizwa imiryango yabo kugira ngo ibashyingure mu cyubahiro.