Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangiye gutanga amafaranga ku basirikare bayo ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo bari ku rugamba bahanganyemo n’ihuriro AFC/M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo gukomeza no kongerera imbaraga ibikorwa bya gisirikare.
Aya mafaranga yatangiye gutangwa ku wa 11 Gashyantare 2026, nyuma y’uruzinduko rw’itsinda ryaturutse muri Minisiteri y’Ingabo ryageze i Uvira ku wa 10 Gashyantare 2026.
Umwe mu barwanyi ba Wazalendo waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko buri musirikare wa RDC ahabwa Amadolari ya Amerika 400, mu gihe umurwanyi wa Wazalendo ahabwa Amadolari 200.
Amakuru yizewe agaragaza ko itsinda rya Minisiteri y’Ingabo ryigabanyijemo amatsinda atandatu, akurikirana itangwa ry’aya mafaranga mu bice bitandukanye birimo umujyi wa Uvira, Kibaya cya Rusizi, Baraka, santere ya Fizi, Minembwe na Makobola.
Izi mperekeza zatanzwe nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bavuye mu mujyi wa Uvira muri Mutarama 2026. Kuva icyo gihe, Leta ya RDC yakomeje kongera ingabo n’ibikoresho bya gisirikare muri aka gace, mu gihe Perezida Félix Tshisekedi yakomeje kugaragaza ko yifuza kwisubiza ibice byafashwe n’uyu mutwe.
Ku wa 23 Mutarama 2026, Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo washyizweho na Leta, Jean-Jacques Purusi Sadiki, yabwiye abaturage ba Uvira ko Perezida Tshisekedi yamwohereje kubatangariza ko Leta igiye gukomeza urugamba rwo kwisubiza Kamanyola, Bukavu, Goma na Bunagana.
Yagize ati: “Umukuru w’Igihugu yambwiye kubabwira ko vuba tuzakomeza kurwana. Nyuma ya Uvira hazakurikiraho Kamanyola, hanyuma Bukavu, Goma na Bunagana.”
Aya magambo yongeye kuyasubiramo ku wa 17 Gashyantare 2026 mu nama y’umutekano yabereye mu rugo rwe i Kilomoni, muri Komini Kavimvira mu mujyi wa Uvira, yitabiriwe n’abayobozi barenga 220. Yavuze ko mu minsi mike, abanzi bazava mu bice bafashe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuva mu mpera za Mutarama 2026, imirwano yakajije umurego mu duce dutandukanye twa Kivu y’Amajyepfo, harimo Sange, Mukoko, Gakenke, Point-Zéro, Rugezi, Biziba, Kundondo, Mitamba na Kirungwa.
Ku wa 17 Gashyantare, ingabo za RDC zifatanyije na Wazalendo zagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23 mu misozi ya Mulenge na Lemera, muri teritwari ya Uvira, zifashijwe n’ingabo z’u Burundi zaturutse mu gace ka Kigoma.
Ku wa 18 Gashyantare, ingabo za RDC, iz’u Burundi, abacanshuro na Wazalendo zagabye ibindi bitero ku birindiro by’umutwe wa MRDP-Twirwaneho mu bice birimo Rwitsankuku, Kalingi, Gakenke, Mumarango (Kivumu), Mukoko na Gahwera muri Komini ya Minembwe. Muri iryo joro kandi, habaye ibindi bitero hafi y’ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Lemera.
Ibi bitero biri gukorwa hifashishijwe imbunda ziremereye, indege z’intambara na drones, mu gihe ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga hakomeje imbaraga za dipolomasi zigamije guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa RDC.
Ku wa 13 Gashyantare 2026, Perezida Tshisekedi yatangaje ko yemeye ihame ry’agahenge kasabwe na Leta ya Angola, kari kateganyijwe gutangira ku wa 18 Gashyantare.
Like This Post? Related Posts