Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yirukanye Colonel wa Polisi y’Igihugu, Gérard Nijimbere, nyuma yo kumushinja kwiba umuceri wari wagenewe kugaburira abapolisi.
Icyemezo cyo kumwirukana
cyashyizweho umukono ku wa 19 Gashyantare 2026, hashingiwe kuri raporo yatanzwe
na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Léonidas Ndaruzaniye.
“Colonel ku rwego rwa Polisi,
Gérard Nijimbere, ufite nimero imuranga OPN 0403, yirukanywe muri Polisi
y’Igihugu y’u Burundi kubera ko yibye umuceri wari kugaburirwa abapolisi.”
Nyuma y’iki cyemezo,
Minisitiri Ndaruzaniye yahise amenyeshwa ko kuva ku wa 19 Gashyantare 2026,
Col. Nijimbere atemerewe gusubira mu mirimo ya Polisi y’u Burundi.
Iki cyemezo cyavugishije
Abarundi benshi ku mbuga nkoranyambaga. Hari abagaragaje ko nubwo yafashwe
agahanwa, hari n’abandi bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta batari bagafatirwa
ibihano.
Gusa, Ibiro bya Perezida
ntibyatangaje igihe uyu muceri wibwe cyangwa ingano yawo, ibintu byasigiye
benshi ibibazo ku miterere nyayo y’iki kibazo.
Icyemezo cyo kwirukana uyu
Colonel kije mu gihe Leta y’u Burundi ikomeje kugaragaza ko yiyemeje kurwanya
ruswa n’imyitwarire mibi mu nzego z’umutekano n’izindi nzego za Leta.