• Amakuru / POLITIKI


Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yirukanye Colonel wa Polisi y’Igihugu, Gérard Nijimbere, nyuma yo kumushinja kwiba umuceri wari wagenewe kugaburira abapolisi.

Icyemezo cyo kumwirukana cyashyizweho umukono ku wa 19 Gashyantare 2026, hashingiwe kuri raporo yatanzwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Léonidas Ndaruzaniye.

“Colonel ku rwego rwa Polisi, Gérard Nijimbere, ufite nimero imuranga OPN 0403, yirukanywe muri Polisi y’Igihugu y’u Burundi kubera ko yibye umuceri wari kugaburirwa abapolisi.”

Nyuma y’iki cyemezo, Minisitiri Ndaruzaniye yahise amenyeshwa ko kuva ku wa 19 Gashyantare 2026, Col. Nijimbere atemerewe gusubira mu mirimo ya Polisi y’u Burundi.

Iki cyemezo cyavugishije Abarundi benshi ku mbuga nkoranyambaga. Hari abagaragaje ko nubwo yafashwe agahanwa, hari n’abandi bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta batari bagafatirwa ibihano.

Gusa, Ibiro bya Perezida ntibyatangaje igihe uyu muceri wibwe cyangwa ingano yawo, ibintu byasigiye benshi ibibazo ku miterere nyayo y’iki kibazo.

Icyemezo cyo kwirukana uyu Colonel kije mu gihe Leta y’u Burundi ikomeje kugaragaza ko yiyemeje kurwanya ruswa n’imyitwarire mibi mu nzego z’umutekano n’izindi nzego za Leta.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments