Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y'Iburengerezuba, bavuga ko bababajwe cyane no kuba barahawe imbuto y'ibigori baziko bagiye kwikura mu bukene nyuma batungurwa ni uko ibyo bigori byanze guheka.
Aba baturage bakomeza bavuga ko bashyize mu bikorwa inama zose bagiriwe n'abashinzwe ubuhinzi ndetse banakoresha n'inyongeramusaruro ariko byose biba iby'ubusa ibyo bigori byanga guheka.
Umwe ati:"Tujya gufata iyi mbuto twari twiteze umusaruro mwiza ariko uri kubona ukuntu byagenze umusaruro wacu ntawo. Twari dusanzwe dusarura umusaruro w'ibigori baduha izi mbuto nshya kugira ngo tuwongere none nta bigori."
Uyu muturage yakomeje avuga ko ikibazo bagize ari imbuto mbi kuko yakoresheje ifumbire mvaruganda n'imborera ariko bikanga bikaba iby'ubusa kuko ibigori byanze guheka.
Bakomeza bavuga ko ibyo bigori byabahenze kuko ipaki imwe y'imbuto bayiguraga amafaranga ari hagati y'ibihumbi 5000Frw n'ibihumbi 7000Frw none bakaba nta n'ikilo 1kg bazasarura.
Aba baturage basaba abayobozi babishinzwe gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri izo mbuto bahawe kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye ibyo bigori bidaheka.
Ati:"Icyifuzo cyacu ni uko badushakira indi mbuto kuko nabo barabona uko byatugendekeye."
Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko hagiye gukorwa ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane icyatumye ibyo bigori bidaheka kugira ngo abaturage batazongera kubuhinga bakarumbya.
Yagize ati:"Icyo kibazo abaturage bagiye bakitugaragariza, twaganiriye nabo bireba kugira ngo hamenyekane icyabitaye. Tuzakomeza dukurikirane kuko natwe twishima iyo umuturage yahinze agahinga neza kandi akeza kuko natwe bidufasha mu mibereho myiza y'umuturage."
Ikibazo cy'imyaka ituburwa ariko yahingwa ntiyere si ubwa mbere kivuzwe kuko hirya no hino mu gihugu hari abaturaga bumvikana bavuga ko bagiye bahinga ibigori ntibiheke, watermelon ntizitere (kuzana indabyo/ubututu) ndatse n'ibindi.