• Amakuru / MU-RWANDA


Umusaza w’imyaka 76 y'amavuko wo mu Karere ka Nyamasheke, ari mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y'amavuko, amushukishije amafaranga ibihumbi bitanu (5000 Frw).

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwinkuba, mu Kagari ka Gashashi, mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa 20 Gashyantare 2026.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko ku wa 19 Gashyantare 2026, uyu musaza yahengereye umugore we wari wagiye gucuruza, maze ashuka uwo mwana w’umukobwa baturanye ajya iwe, aho bikekwa ko yamusambanyije.

Nyuma y’icyo gikorwa, umukobwa yasabye amafaranga 5000 Frw yari yemerewe. Uwo musaza ntiyahise ayabona, bityo amuha telefoni igezweho (smartphone) nk’ingwate, amwizeza ko azayamuha.

Umugore w’uyu musaza atashye, yabajije aho telefoni ye iri, maze umugabo amubwira ko yayibwe n’umwana w’umukobwa. Mu gukurikirana icyo kibazo, uwo mwana yavuze ko telefoni yayihawe nk’ingwate y’amafaranga yari yemerewe mbere y’uko baryamana.

Abaturanyi bavuga ko uwo mwana yanagaragaje ko hari andi mafaranga 2000 Frw yari yarashukishijwe mbere ariko ntayahabwe, bituma ku nshuro ya kabiri yemera gusubira kwa wa musaza yizezwa ko azahabwa 5000 Frw zirimo n’ayo 2000 Frw yari asigayemo.

Ababyeyi b’uwo mwana bavuga ko batangiye kwizera ibyo yavugaga nyuma yo kubabwira neza ibikoresho biri mu cyumba cy’uwo musaza n’aho biherereye.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yatangaje ko ukekwa afungiye kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ya Karengera mu gihe iperereza rigikomeje.

Yibukije ababyeyi ko bafite inshingano zo gukurikirana no kurinda abana babo, bakabamenya aho bari n’icyo bakora, kugira ngo birinde abashobora kubashuka.

Yanashishikarije abana kujya batanga amakuru igihe mu gihe hari ugerageje kubashuka cyangwa kubashora mu bikorwa bibangiriza ubuzima, no kumenya guhakanira ababashuka.

Umusaza ukekwaho icyo cyaha afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Karengera, mu gihe umwana yahise yoherezwa ku Isange One Stop Center ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo ahabwe ubufasha bukenewe.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho 

Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments