Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2026, Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kongera gufungura Umupaka wa Gatumba uhuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’amezi arenga abiri wari umaze ufunzwe kubera impungenge z’umutekano.
Abantu ba mbere bahawe ibyangombwa n’Urwego rw’u Burundi rushinzwe abinjira n’abasohoka bahise batangira kwambuka, berekeza mu mujyi wa Uvira, aho ibikorwa by’ubuhahirane n’urujya n’uruza byongeye gusubukurwa buhoro buhoro.
Impamvu y’ifungwa ry’umupaka
Umupaka wa Gatumba hamwe n’uwa Vugizo byafunzwe mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 rifata umujyi wa Uvira. Icyo gihe, Leta y’u Burundi yasobanuye ko gukomeza gufungura imipaka byashyira ubuzima bw’Abarundi mu kaga, bitewe n’umutekano mucye wari uri hafi y’umupaka.
Izi mpungenge zari zishingiye no ku ruhare rw’u Burundi mu bibazo by’umutekano byo mu burasirazuba bwa RDC, aho ingabo zabwo zari zihanganye n’imitwe irimo AFC/M23 ndetse na MRDP-Twirwaneho igenzura Komini ya Minembwe.
Icyahindutse mbere yo kongera gufungura umupaka
Muri Mutarama 2026, abarwanyi ba AFC/M23 bavuye mu mujyi wa Uvira mu rwego rwo guha umwanya ibiganiro by’amahoro. Ingabo za Leta ya RDC zongeye kwinjira muri uwo mujyi tariki ya 18 Mutarama 2026. Nubwo bimeze bityo, u Burundi bwakomeje kugaragaza ko igihe cyo gufungura imipaka kitaragera.
Tariki ya 29 Mutarama 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard, yatangaje ko hafi y’umupaka hakiri abantu bashobora guhungabanya umutekano, ashimangira ko gufungura umupaka bidakwiye gukorwa hatabanje gusuzuma neza niba umutekano usesuye.
Yagize ati:"Kugira ngo imipaka ifungurwe ni uko tuba twarebye neza ko nta ntambamyi. Kuyifungura uno munsi ngo ejo uyifunge, ntacyo byaba bimaze."
Impunzi n’ubuzima bwo mu nkambi
Mu Ukuboza 2025, impunzi z’Abanye-Congo zisaga ibihumbi 100 zahungiye mu Burundi, zihunga imirwano yabereye mu mujyi wa Uvira no mu nkengero zawo. Nyinshi muri zo zakomeje kugaragaza ko ubuzima bwo mu nkambi bukomeye, ziribwa n’indwara ziterwa n’umwanda no kubura ibiribwa.
Bamwe mu mpunzi bahisemo kunyura mu nzira zishyira ubuzima bwazo mu kaga, zambuka umugezi wa Ruzizi zikoresheje amajerekani, mu gihe abandi bavugwaga ko batanze ruswa kugira ngo bemererwe kwambuka.
Leta y’u Burundi yasabye abaterankunga mpuzamahanga kuyifasha gucunga neza izi mpunzi, ivuga ko zari zararenze ubushobozi bwayo.
Icyemezo cyo kongera gufungura Umupaka wa Gatumba cyafashwe nyuma y’ibiganiro byahuje abayobozi b’u Burundi n’aba RDC, hagamijwe gusuzuma uko umutekano uhagaze.
Nubwo uwa Gatumba wafunguwe, Umupaka wa Vugizo wo ugikomeje gufungwa, kubera ko ibice biwukikije bikigenzurwa na AFC/M23.
Gufungura uyu mupaka bitegerejweho kongera gusubiza ubuhahirane ku murongo no koroshya ubuzima bw’abaturage bo ku mpande zombi, cyane cyane impunzi zifuza gusubira mu byabo mu mahoro.
Like This Post? Related Posts