Ubuyobozi bw’Isiganwa ry’Amagare rizenguruka u Rwanda bwatangaje ko abantu babiri bitabye Imana ubwo barebaga agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026.
Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru, ubwo hatangiraga agace ka mbere ka Tour du Rwanda kahagurukiye mu Rukomo mu karere ka Gicumbi, mu Ntara y'Amajyaruguru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, kagasorezwa i Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Itangazo ryashyizwe hanze n'ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwavuze ko aba bantu babiri bazize impanuka yabereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo aho imodoka iri mu zigenda imbere yarenze umuhanda ikagonga abantu aho mu bagonzwe babiri bitabye Imana naho abandi batandatu bagakomereka.
Minisitiri wa Siporo, Nellly Mukazayire, abinyujije ku rubuga rwa X yihanganishije imiryango y’ababuze ababo muri iyi mpanuka anifuriza gukira abakomeretse, gusa anibutsa abantu ko bagomba kwitwararika no kuba maso buri gihe.
Aka gace ka mbere kahagurukiye mu Rukomo mu karere ka Gicumbi, mu Ntara y'Amajyaruguru, katwawe n’Umunya-Israel Itamar wakoresheje amasaha ane n’amasegonda atanu n’ibyijana biri.
Nyuma y'iyi mpanuka, Polisi y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo kujya ipima ibisindisha abatwara imodoka zikora imirimo itandukanye muri Tour du Rwanda 2026, nk'uko byemejwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Ishami rishizwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi.
Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda, abasiganwa bahagurukiye I Nyamata, mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y'Iburasirazuba, berekeza mu Karere ka Huye, mu Ntara y'Amajyepfo, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Gashyantare 2026.
Abasiganwa bahagurutse ku isaha ya Saa 12:00, bakba barasoza ku isaha ya Saa 15:43, abasiganwa ni 78 ku ntera ya 134,6 Km.