• Amakuru / MU-RWANDA


Imirenge SACCO zose zo mu Rwanda zamaze guhurizwa ku rwego rw’uturere, mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere no korohereza abanyamuryango kubona serivisi z’imari zihuse kandi zizewe. 

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubudahunganana bw’Urwego rw’Imari, Bernard Nsengiyumva, wagaragaje ko igikorwa cyo kuzihuza cyarangiye, hakurikiyeho kubaka no kunoza ikoranabuhanga rizifashishwa mu gutanga serivisi.

Yasobanuye ko kuri ubu hasigayeho SACCO 30 zikorera ku rwego rw’uturere, nyuma yo guhuza izakoraga ku rwego rw’imirenge. Icyibandwaho muri iki gihe ni ukorohereza abanyamuryango kubona serivisi bitabagoye, by’umwihariko binyuze mu ikoranabuhanga.

Nsengiyumva yavuze ko abanyamuryango bamaze kwemererwa gukoresha telefoni zabo mu kubitsa no kubikuza, bidasabye kujya ku cyicaro cya SACCO. Yagaragaje ko ari intambwe ikomeye mu rwego rwo kubagezaho serivisi zinoze kandi zihuse.

Kugeza ubu, SACCO 14 mu gihugu hose zamaze kujya muri iryo koranabuhanga, kandi gahunda ni uko izindi zizakurikira, nk’uko byemejwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, igikorwa kikazarangira bitarenze mu kwezi kwa Gatandatu k’uyu mwaka.

Mu myanzuro 12 yashyizwe ahagaragara ku wa 17 Gashyantare 2026, hafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, harimo uwihutisha guhuza SACCO ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’Igihugu, hagamijwe kongera imbaraga mu micungire y’umutungo no kunoza serivisi ziha abakiliya.

Umurenge SACCO watangiye gukora mu 2008, ugamije gufasha abaturage kwizigama no kubona inguzanyo ku nyungu nto, hagamijwe kubateza imbere no kubongerera ubushobozi mu bikorwa byabo by’ubukungu.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko guhuza izo SACCO ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’Igihugu bizafasha kongera umutungo wazo, kuzamura ubushobozi bwo gutanga inguzanyo nini no kugabanya inyungu ku nguzanyo.

Biteganyijwe ko inyungu ku nguzanyo zizava ku ijanisha rya 24% ku mwaka ziriho ubu zikagera hagati ya 2% na 14%. Hari aho zimaze gutangira kugabanuka, nko muri SACCO Intwali Gicumbi, aho inyungu yamaze kugera kuri 18%.

Byongeye kandi, amafaranga ntarengwa SACCO zatangaga nk’inguzanyo, yari miliyoni 15 Frw, nayo yamaze kwiyongera aho hari izamaze kugera ku nguzanyo zirenga miliyoni 50 Frw, bigaragaza ko ubushobozi bwazo burushaho kwiyongera no gufasha abanyamuryango mu buryo bufatika.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments