Umuhanzi wa
Afrobeats wo muri Nigeria, Divine Ikubor, uzwi cyane nka Rema, yatangaje bimwe
mu byo akora mbere yo kujya ku rubyiniro kuririmba.
Mu kiganiro
yagiranye n’ikinyamakuru Dazed, ubwo yari
yitabiriye ibirori bya Milan
Fashion Week aho yanagenze ku murongo w’imideli wa Diesel, Rema yavuze ko mbere
yo kuririmba anywa inzoga nkeya, akanywa itabi, agasenga, ndetse akaganira
n’itsinda bakorana kugira ngo bemeze ko byose biteguye neza.
Yagize ati: nywa
“Tequila nkeya, itabi rikeya, nkasenga, nyuma nkaganira n’itsinda
dukorana tukareba ko byose biteguye neza.”
Rema yavuze
ko kuririmba birushaho bitera igitutu kurusha kugenda ku murongo w’imideli,
asobanura ko “kuririmba bisaba kugenzura neza umwuka uhumeka no gukomeza
gushimisha imbaga y’abafana.”
Ku bijyanye
n’umuziki uri kumuhesha imbaraga muri iyi minsi, yavuze ko ari kumva cyane
umuziki w’umuco wo muri Sudan ucurangwa live.Yanemeye ko kunywa itabi ari
“intege nke” ze zikomeye kurusha izindi.
Like This Post? Related Posts