Umunyamakuru
w’icyamamare mu myidagaduro Luwano Tosh wamenyekanye Uncle Austin,
yatangaje ko asezeye ku mwuga w’itangazamakuru nyuma y’imyaka myinshi akorera ibitangazamakuru
bitandukanye mu Rwanda.
Mu butumwa
yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Uncle Austin yavuze ko yafashe iki cyemezo
nyuma yo gutekereza neza ku hazaza he. Yashimye abakunzi be, abo bakoranye, ndetse
n’ibitangazamakuru byamuhaye amahirwe yo gukura no kumenyekana mu ruganda
rw’itangazamakuru.
Yagize ati:"Ndashimira
byimazeyo abakunzi banjye, bagenzi banjye mu kazi, n’ibitangazamakuru byampaye
amahirwe. Iki ni igice gishya mu buzima bwanjye, kandi nizeye ko tuzakomeza
guhura mu bundi buryo."
Uncle Austin
yari azwi cyane mu biganiro by’imyidagaduro, aho yakoranye n’abahanzi
n’abanyabigwi batandukanye mu ruganda rw’umuziki no mu bitaramo. Kuri benshi mu
bamukurikira, iri sezerano ryatumye habaho amarangamutima akomeye, kuko yari
umwe mu banyamakuru batangaje kandi b’inararibonye mu rwego rw’imyidagaduro mu
Rwanda.
Nubwo
asezeye ku bunyamakuru, Uncle Austin ntiyigeze atangaza imirimo nshya agiye
kwinjiramo. Abakunzi be n’abamukurikirana bakomeje gutekereza ko ashobora
kwibanda ku bindi bikorwa by’ubucuruzi cyangwa imishinga yihariye ijyanye
n’imyidagaduro n’umuco.
Uncle Austin
yakoze ku maradiyo atandukanye akomeye hano mu Rwanda nka Radio
10,Flash FM, K FM,Kiss FM Power FM ndetse
n’ibiganiro byinshi biteza imbere imyidagaduro hano mu Rwanda