• Amakuru / MU-RWANDA


Umukobwa witwa Uwimpaye Nadia w'imyaka 21 y'amavuko, wiga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisimbuye muri Groupe Scolaire Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, avuga ko ubwo ababyeyi be bamenyaga ko yatewe inda bahise bamwirukana mu rugo none ubu asigaye acumbitse ku ishuri we n'umwana w'imyaka ine (4).

Uwimpaye uvuka mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y'Iburengerazuba, aganira n'umunyamakuru wa BTN TV, yavuze ko iwabo bamwirukanye umwana afite ukwezi n'igice none ubu agize imyaka 4 abana na we ku ishuri aho acumbitse.

Yagize ati:"Yanyirukanye (Nyina) umwana afite ukwezi n'igice none umwana amaze kugira imyaka 4. Kugira ngo umubyeyi akubwire ngo mvira mu rugo biba byanyuze mu nzira ndende. Aba yabanje kugutuka, kugutoteza, ukavuga ati dore n'ubundi wari indaya ntabwo wari ushobotse reka bayigutere ni mu gihe..."

Yakomeje avuga ko umubyeyi we yamutotezaga cyane avuga ko yabyaye ikinyendaro afite imyaka 17 bityo ahitamo kumuhunga kuko yakomeretswaga cyane n'ayo magambo azezereza yabwirwaga.

Umwana w'imyaka 4 y'amavuko wa Uwimpaye iyo nyina ari kwiga na we aba yagiye kwiga mu ishuri ry'inshuke (Gardienne) yataha agasigarana n'abandi bana bo hafi y'ishuri.

Uwimpaye yakomeje avuga ko impamvu yatumye aza gucumbika mu Kigo cy'ishuri yigaho kwari ukugira ngo abone uko akomeza kwiga ariko akagaragaza impungenge z'aho azerekeza ubwo azaba arangije kwiga.

Yakomeje avuga ko ibyo akenera by'ibanze mu buzima bwe bwa buri munsi abihabwa n'ishuri. 

Ati:"Niba batetse ibi n'ibi badusigira duke wenda tuzarya ejo mu gihe ari weekend cyangwa bakadusigira ibibisi tuzateka muri weekend."

Mu bintu bihangayikishije Uwimpaye harimo no kuba ari kwitegura gukora ikizamini cya leta mu gihe atazi aho azerekeza ubwo azaba arangije kwiga.

Inkuru irambuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments