• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzikazi Oda Paccy umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu gihugu yongeye kwibutsa abahanzikazi bagenzi be ibyo bakwiye kuzirikana nk’inshingano zabo ku munsi mpuzamahanga w’abagore

Oda Paccy umwe mu bahanzikazi b’abaraperi bafite ibigwi bikomeye mu muziki Nyarwanda bitewe n’ibikorwa bitandukanye yagiye akora yongeye kwibutsa abahanzikazi ko umunsi mpuzamahanga w’abagore nabo ari umunsi ubareba baba bakwiye gufata umwanya bakisuzuma bakareba neza aho bavuye naho bageze mu gufasha igihugu mu iterambere.

Nkuko umuhanzikazi Oda Paccy yabitangarije umunyamakuru wa BTN RWANDA akaba yadutangarije ko umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore ari umunsi abahanzikazi nabo bagakwiye kugiramo uruhare aho yagize ati ” Urumwa umunsi mpuzamahanga w’abagore natwe abahanzikazi uba utureba cyane kuko n’igihe tuba tugomba gusubiza amaso inyuma tukareba neza muri uwo mwaka ibikorwa byaturanze nk’abategarugori mu iterambere ry’igihugu kandi niyo wisuzumye ugasanga hari aho bitagenze neza n’umwanya wo gufata ingamba nshya kuko uyu munsi ugomba kutwibutsa ko natwe abagore dufite uruhare rukomeye cyane my guteza imbere igihugu tukirinda kubiharira abagabo gusa”.

Uyu munsi tariki 08 Werurwe 2026 harizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ku rwego mpuzamahanga ukaba ari umwaka wa 49 uyu munsi wizihijwe aho umuhanzikazi Oda Paccy yasabye abahanzikazi kwisuzuma no gukora ibikorwa biteza imbere igihugu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments