Polisi y’u Rwanda (RNP), yatangaje ko Umuhanda
wa Muhanga-Ngororero-Mukamira uhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba ubu
wongeye kuba nyabagendwa.
Ni mu butumwa RNP yatanze kuri uyu wa Mbere,
tariki ya 09 Werurwe 2026, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zitandukanye.
Yagize iti” Turabamenyesha ko umuhanda
Muhanga-Ngororero-Mukamira wabaye nyabagendwa.”
Ku wa 08 Werurwe 2026, nibwo Polisi y’u Rwanda
yari yatangaje ko kubera imvura nyinshi yaguye
yatumye umuhanda Muhanga Ngororero-Mukamira.
Yagize iti
“Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi umuhanda RN11, Muhanga
Ngororero-Mukamira ubu udakoreshwa.”
Polisi y’u Rwanda yari
yagiriye inama abaturage yo “gukoresha Umuhanda Mukamira -Musanze - Kigali
cyangwa Muhanga-Kigali - Musanze-Mukamira na Muhanga Rubengera-Rutsiro-Rubavu.”
Iti “Abapolisi barahari
kugira ngo babayobore.”
Muri ibi bihe by’Itumba mu Rwanda hari kugwa imvura nyinshi
Mu minsi ishize, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe
Iteganyagihe mu Rwanda (Meteo Rwanda), cyatangaje ko mu
ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2026, hagati ya tariki ya 1 n’iya 10 Werurwe,
hateganyijwe imvura nyinshi nk’iyagaragaye mu kwezi kwa Gashyantare.
Iki kigo cyasobanuye ko mu bice
bitandukanye by’igihugu hitezwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na
milimetero 120, ikaba iri hejuru gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri
icyo gihe. Nanone kandi, ubutaka bwamaze gusoma bitewe n’imvura imaze iminsi
igwa.
Meteo
Rwanda kandi
yagaragaje ko mu kwezi kwa Werurwe 2026 muri rusange hateganyijwe imvura irenze
isanzwe igwa muri icyo gihe cy’umwaka, bishobora gutuma habaho ibiza bimwe na
bimwe. Iteganyagihe rigaragaza ko mu bice bya mbere n’ibya kabiri by’igihugu
hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 100 na milimetero 350, ikaba iri hejuru
gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi.
Nubwo iyi mvura izagira akamaro ku mirimo y’ubuhinzi, ariko hari n’ingaruka zishobora kuvamo ibiza. Izo ngaruka zishobora guterwa n’umuyaga mwinshi ndetse n’imvura ivanze n’inkuba, by’umwihariko mu bice ubutaka bumaze gusoma kubera imvura imaze iminsi igwa.