• Amakuru / POLITIKI

 

Kuri uyu wa Mbere, Ingabo na Polisi by’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego batangiye ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.

Ibi bikorwa bikubiye mu nsanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’Abaturage, Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza Kwibohora 32”

Ni ibikorwa bizabera mu gihugu hose, aho bizibanda ku buvuzi, ubworozi, kubakira abatishoboye, kubaka ibyumba by’amashuri, gukwirakwiza amazi, kubaka ibiraro no kurengera ibidukikije.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage, ACP Ruyenzi Teddy, yasabye abaturage kwitabira ibi bikorwa bitangira mu gihugu hose.

Ati: “Turasaba abaturage kuhaba tukaba turi kumwe, niba turimo kubaka inzu tugafatanya.”

Mu kiganiro na Radioyo y’igihugu RBA , yagaragaje ko bazanaganira n’abaturage uko bakora ibishoboka byose bakirinda ibyaha no kubikumira aho batuye.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ingabo n’abaturage mu Ngabo z’u Rwanda, Colonel Désiré Migambi Mungamba, avuga ko ibi bikorwa bifasha kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere umutekano.

Yagaragaje ko kuva mu 2009, ibikorwa by’ingabo na Polisi by’u Rwanda bigamije gufasha abaturage byubatse imikoranire ikomeye n’abaturage ndetse bikarushaho guteza imbere imibereho yabo.

Ati: “Iyo dusubije amaso inyuma, tugenda tubona byarubatse ikintu gikomeye mu mikoranire yacu n’abaturage.”

Col. Migambi yavuze ko mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, Perezida Kagame atahwemye kuvuga ko igisirikare ariwo musingi w’iterambere ry’u Rwanda.

Ati: “Mu by’ukuri, iyi gahunda hari aho tubona yunganira igihugu mu mibereho myiza y’abaturage, uretse nibyo noneho no mu mutekano.”

Ingabo na Polisi by’u Rwanda bashishikarije abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu bikorwa byose bigamije iterambere n’umutekano by’igihugu.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments