• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Perezida wa Guinée, Mamadi Doumbouya, yafashe icyemezo cyo gusesa amashyaka ya politiki 40 atavuga rumwe na leta, mu rwego rwo kuvugurura urwego rwa politiki muri iki gihugu.

Iki cyemezo cyatangajwe n’inzego za leta zishinzwe imiyoborere ya politiki, zivuga ko ayo mashyaka atubahirizaga amategeko agenga imikorere y’amashyaka ya politiki, harimo kutagira ibikorwa bifatika cyangwa kutuzuza ibisabwa n’amategeko.

Leta ivuga ko iki cyemezo kigamije gutuma urwego rwa politiki rurushaho gukorera mu mucyo no kubahiriza amategeko.

Ariko bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko iki cyemezo gishobora kugabanya ubwisanzure bwa politiki no gukomeza gukandamiza abatavuga rumwe na leta.

Mamadi Doumbouya yafashe ubutegetsi mu 2021 nyuma ya kudeta yahiritse ubutegetsi bwa perezida wari uriho icyo gihe, Alpha Condé.

Kuva icyo gihe, ubuyobozi bwe bwagiye buvuga ko buri gukora ivugurura ry’inzego zitandukanye z’igihugu, harimo politiki n’imiyoborere.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments