Ubuyobozi
Bukuru bw’ingabo za America muri Aziya, (U.S. Central Command, CENTCOM) bwemeje
ko hari abandi basirikare babiri bapfuye harimo uwazize ibikomere by’ibisasu
bya Iran.
Itangazo
ry’igisirikare cya America rivuga ko umusirikare umwe wari muri Kuwait, tariki
06 Werurwe, 2026 ni ukuvuga ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yapfuye azize
impamvu z’uburwayi bwamuhutiyeho.
America
ivuga ko icyamwishe kikiri gukorwaho iperereza.
CENTCOM
mbere yari yatangaje urupfu rw’undi musirikare wapfuye ku wa Gatandatu azize
ibikomere by’ibisasu byarashwe na Iran mu bihugu bitandukanye aho America ifite
ibirindiro by’ingabo.
Igisirikare
cya America kivuga ko uriya musirikare wari mu Bwami bwa Saudi Arabia, tariki
ya 01 Werurwe, 2026 yakomereye cyane mu bitero bya Iran ku ngabo za America.
Kuva America
ifatanyije na Israel mu bitero yise “Operation Epic Fury” imaze gupfusha
abasirikare 7 kongeraho uriya umwe ivuga ko yishwe n’indwara, ubu babaye 8.
Amashusho ya
satelite z’Abashinwa yagaragaje ko ibirindiro by’ingabo za America mu bihugu
bituranye na Iran byarashweho kandi birasenyuka cyane.
Ku Cyumweru
nibwo imirambo y’abasirikare 6 ba America bapfuye kw’ikubitiro intambara
igitangira , yagejejwe muri America, amashusho agaragaza Perezida Donald Trump
n’abandi bayobozi baha icyubahiro abo basirikare.