• Amakuru / MU-RWANDA


Urubyiruko rw'Abasigajwe inyuma  n'amateka rwo mu Murenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba, ruvuga ko rukeneye guhabwa amahirwe kimwe n'abandi kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Mu baganiriye na BTN TV, harimo umukobwa uvuga ko atahawe amahirwe kimwe n'abandi ubwo yandikwaga kugira ngo azajye kwiga imyuga gusa nyuma atungurwa n'uko abo bandikiwe rimwe batangiye kwiga mu gihe we akibereye mu rugo.

Yagize ati:"Twaranditswe batubwira ko bazaduha inkunga y'abantu biga imyuga natwe bakaba baduhamagaramo ariko byarantunguye kuko abandi bose twandikiwe hamwe b'ahandi bari kwiga imyuga irimo imashini ...ariko twe twicaye hano. Ntabwo twajyayo bataduhamagaye nk'uko bahamagaye abandi, turibaza impamvu bataduhamagaye kandi twarandikiwe rimwe."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel, avuga ko urubyiruko rw'Abasigajwe inyuma n'amateka iyo igihe cyo kwiga kigeze rubura kuko ruba rwishakira amafaranga vuba vuba.

Yagize ati:"Imbogamizi duhura nazo n'uko urubyiruko rumwe na rumwe rw'Abasigajwe inyuma n'amateka tubashyira ku rutonde igihe cy'inyigisho cyatangira tukabashaka kugira ngo tubabwire ngo bajye kwiga tugasanga nta bakiri mu miryango yabo abandi barahari bakatubwira ngo bazaza ntibaze."

Yokomeje avuga ko urwo rubyiruko rw'Abasigajwe inyuma n'amateka baba bashaka kwikorera imirimo ihita ibaha amafaranga batahana ako kanya kurusha uko bakwitabira gahunda zo kwiga bimara igihe kirekire.

Yongeyoho ko ubuyobozi bigenda bukora ubukangurambaga kugira ngo iyo myumvire ihinduke kugira ngo nabo bajye bitabira kwiga imyuga kimwe n'abandi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments