• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida wa Madagascar Michael Randrianirina yasheshe guverinoma nyuma yo gukuraho minisitiri w’intebe n’abaminisitiri bose, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Reuters ivuga ko itangazo ryo mu biro bya perezida ritasobanuye impamvu zatumye afata icyo cyemezo ariko ryavuze ko azashyiraho minisitiri w’intebe mushya vuba aha, bijyanye n’ibiteganyijwe mu itegekonshinga.

Iyo leta yasheshwe yari yagiyeho mu kwezi kw’Ukwakira (10) kw’umwaka ushize, nyuma y’iminsi micye Randrianirina afashe ubutegetsi binyuze muri ‘Coup d'État’ yari ishyigikiwe n’ingabo z’icyo gihugu cyo mu nyanja y’Abahinde.

Iryo hirikwa ry’ubutegetsi ryakurikiye imyigaragambyo yari iyobowe n’urubyiruko yakuye ku butegetsi uwari Perezida, Andry Rajoelina.

Hagati aho, abanyamabanga bahoraho ba leta bo muri minisiteri zinyuranye ni bo bazaba bakora akazi ka buri munsi ka minisiteri kugeza hashyizweho leta nshya.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments