• Amakuru / MU-RWANDA


Umwarimu wigishaga ku ishuri rya G.S Bihinga riherereye mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo, yatawe muri yombi nyuma yo gusangwa mu nzu ye harimo umunyeshuri w’imyaka 15 wari waburiwe irengero n’umuryango we.

Uyu mwarimu yafashwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Rwanda Investigation Bureau (RIB) na Polisi y’igihugu.

Amakuru dukesha umunyamakuru Sam Kabera ukunze gutangaza inkuru z’uburezi ku rubuga rwa X, avuga ko uyu mwarimu yigisha mu mashuri abanza kuri iki kigo, mu gihe uwo mwana we ari umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye kuri iryo shuri.

Bivugwa ko uwo mwana w’imyaka 15 iwabo batangiye kuvuga ko bamubuze kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Umuryango we ngo waje kujya kumubaza ku ishuri kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026.

Mu gihe ubuyobozi bw’ishuri bwageragezaga kumenya aho umwana yaba aherereye, bamwe mu babonye uwo munyeshuri bagiye bavuga ko bamubonye ajya ku icumbi ry’uyu mwarimu. Byatumye ubuyobozi bw’ishuri bumwaka urufunguzo rw’inzu ye kugira ngo harebwe niba ari ho ari.

Bagezeyo basanze uwo munyeshuri aryamye muri iyo nzu, bituma bahita bahamagara inzego zishinzwe ubugenzacyaha.

Uyu mwarimu yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemereye itangazamakuru ko uyu mwarimu yafashwe.

Yagize ati: “Yafashwe. Ubutumwa duha abantu bose muri rusange ni uko ababyeyi bakwiye kurushaho kwita ku burere bw’abana babo, bakamenya ibyo bakeneye, aho bagiye n’igihe bagendeye, kandi bakabaganiriza.”

Yakomeje asaba abarezi gufata abana nk’abana babo bakuzuza inshingano zo kubarera, aho kubangiza.

SP Twizeyimana yanibukije ko gusambanya abana cyangwa kubakoreraho ibikorwa by’ishimishamubiri ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba ababikora kubireka.

Yanasabye abaturage gutanga amakuru igihe babonye umuntu ajyana umwana utari uwe mu nzu bikekwa ko yaba agamije kumukorera ibikorwa by’ihohoterwa, aho kubifata nk’ibintu bisanzwe.

Itegeko risobanura ko gusambanya umwana ari igikorwa cyo kwinjiza igitsina, intoki cyangwa ikindi kintu mu myanya y’ibanga y’umwana.

Iyo gihamijwe n’urukiko, uwagikoze ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25. Mu gihe uwasambanyijwe ari munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments