• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Nyuma  y’uko  uwahoze ari Perezida wa Sénégal, Macky Sall atangiye kandidaure yo kuzasimbura ku  mwanya w’Umunyamabanga  Mukuru w’Umuryango w’abibumbye  (ONU) nibyakiriwe neza na bamwe mu baturage ba Senegal

2Benshi  mu bagizweho Ingaruka n’imvururu zabaye  muri 2021 no muri  2024 mu  gihe cya  Manda ya Macky Sall  bavuga batishimiye  ko uyu  yaba  umukandida kuri uwo  mwanya

Umwe mu bagaragaje kutabyishimira ni Depite Guy Marius Sagna wo mu ishyaka PASTEF, wavuze ko ONU itagomba kuba ahantu ho guhishira ibyaha

“ONU ntigomba kuba aho abantu bagomba guhishira ibyaha by’amaraso n’ibyaha by’ubukungu. Uwahoze ari Perezida wa Sénégal, Macky Sall, yakoze cyangwa yashishikarije ibyaha by’amaraso n’iby’ubukungu muri Sénégal,”

Abashyigikiye Macky Sall bo bamagana ayo makuru, bavuga ko abatamushyigikiye ari bake. Ku cyicaro cy’ishyaka rye Alliance pour la République (APR), hari ibikorwa byo gukangurira abantu kumushyigikira.

Umwe mu bayobozi b’ishyaka APR, Mamadou Kassé, yavuze ko Macky Sall yagize uruhare rukomeye mu bibazo bikomeye byaganiriweho ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko mu bikorwa bye harimo gushyigikira ko Afurika ibona umwanya uhoraho mu nama ya G20 binyuze mu Union africaine, ndetse no kugira uruhare mu biganiro mpuzamahanga nko guhura na Perezida w’u Russie, Vladimir Poutine, mu gihe cy’intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Hari n’abandi bavuga ko kuba Macky Sall yaba Umunyamabanga Mukuru wa ONU byaba ari inyungu kuri Sénégal.

Badou Ndao yavuze ko ku nyungu rusange za Sénégal byaba byiza ko igihugu gishyigikira uwo mukandida aho kwerekana amacakubiri ku rwego mpuzamahanga.

Kandidatire ya Macky Sall yatanzwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, ubu unayoboye Union africaine. Gusa kugeza ubu haracyategerejwe kumenya niba ubuyobozi bwa Sénégal buzamushyigikira ku mugaragaro.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments