Indege z’intambara zitagira abapilote (drones) z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zarashe mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Itangazo ryasohowe na AFC/M23 mu rukerera rwo
kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 rishimangira ko FARDC yakoze icyo gitero igamije
kwibasira ibice bituwe n’abantu benshi.
Ihuriro AFC/M23 rivuga ko icyo gitero
cy’iterabwoba cyagabwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa cyabereye kure cyane
y’imirongo y’urugamba.
Itangazo rigira riti: ‘Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ni ugushotorana
kutakwihanganirwa, kigamije agace k’umujyi gatuwe n’abantu benshi kandi
gishyira mu kaga ibihumbi by’abasivili b’inzirakarengane.’
AFC/M23 ivuga ko ibitero by’indege
zitagira abapilote (drones) n’iby’intwaro ziremereye bikomeje ku mirongo yose
y’urugamba.
Amakuru aturuka aho byabereye
avuga ko ibi bitero
by’indege zitagira abapilote (drones) byagabwe ahagana saa kumi z’ijoro,
bigambiriye ibice bituwemo n’abakomeye ndetse n’abayobozi ba AFC/M23.
‘Drone’ ya mbere yateye iturutse
ahantu hataramenyekana, yaturikijwe maze ishwanyukira mu Kiyaga cya Kivu.
Ni mu gihe iya kabiri yasenye inzu
isanzwe icumbikira abakozi bakorera Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’Umuryango
w’Abibumbye.
Amashusho yasakaye ku mbuga
nkoranyambaga agaragaza inzu y’umunyemari witwa Pascal, ukomoka mu gihugu
cy’Ububiligi akaba akuriye Toyota i Goma, igurumana.
Iyo nzu, indege zitagira abapilote
(drones) zarashe, iri hafi cyane y’Iya Madamu Olive Lembe Kabila, umugore wa
Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamakuru Steve Wembi, uzwi mu
gutangaza amakuru ajyanye na AFC/M23, yatangaje ko Umufaransakazi Christine
Guinot, umukozi wa UNICEF, yishwe n’icyo gitero.
Bertrand Bisimwa, umukuru wa M23 akaba
n’umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, mu butumwa bwo kuri X yemeje ko Kinshasa
yagabye ibitero ku mujyi wa Goma.
Yashimangiye ko uruhererekane
rw’ibitero bakomeje kugabwaho na Kinshasa ari ibimenyetso bidashidikanywaho byo
guhonyora amasezerano yo guhagarika intambara no kugarura amahoro.
AFC/M23 yatangaje ko abantu batatu,
barimo n’umukozi ukorera umuryango mpuzamahanga, aribo bimaze kumenyekana ko
bahitanywe n’icyo gitero cyagabwe ku mujyi wa Goma.