Urukiko
rw’Ikirenga rwa Afrique du Sud rwatesheje agaciro icyemezo cy’Inteko Ishinga
Amategeko cyari cyahagaritse gahunda yo gukurikirana Perezida Cyril Ramaphosa
ngo ashobore kweguzwa ku butegetsi kubera ikibazo cy’amafaranga miliyoni 4 z’amadolari yibiwe
mu rwuri rw’Inka ze rwa Phala Phala.
Iki cyemezo
cyafashwe kuri uyu wa Gatanu gishobora
kongera igitutu cya politiki kuri Ramaphosa n’ishyaka riri ku butegetsi rya African
National Congress (ANC) mbere y’amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe ku wa 4
Ugushyingo.
Perezida Cyril
Ramaphosa ashinjwa guhisha ubujura bwabaye mu 2020 mu rwuri rw’inka ze rwa Phala Phala, ruri mu ntara ya Limpopo.
Abamunenga
bavuga ko amafaranga menshi y’amadevize y’amahanga yari ahishe mu bikoresho byo
mu nzu, nko mu ntebe no munsi y’amatapi yibwe ariko
ntatangazwe neza ku nzego za polisi n’iz’imisoro.
Raporo
yakozwe na komisiyo yigenga yavuze ko Perezida “ashobora kuba yarakoze amakosa
akomeye ndetse n’imyitwarire idakwiye.”
Mu 2022,
Inteko Ishinga Amategeko yari iyobowe na African National Congress (ANC) yanze
gutangiza uburyo bwo gukurikirana Ramaphosa ngo abe yakwegura.
Ariko kuri
ubu, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mandisa Maya, yatangaje ko iyo myanzuro
“inyuranyije n’Itegeko Nshinga kandi iteshejwe agaciro.”
Yanategetse
ko raporo ya komisiyo yigenga yoherezwa muri komisiyo ishinzwe gukurikirana
ibirego byo kweguza Perezida.
Iki cyemezo
cyafashwe nyuma y’ikirego cyatanzwe n’ishyaka rya Economic Freedom Fighters
(EFF).
Umuyobozi
waryo Julius Malema yavuze ko bishimiye kuba “Itegeko Nshinga ryatsinze.”
Yavuze kandi
ko African National Congress (ANC) ikwiye kwibaza niba ishaka gukomeza
kuyoborwa n’umukuru w’igihugu uriho “igihu cy’amakemwa.”
Bitandukanye
na 2022, ubu African National Congress (ANC) ntikigifite ubwiganze busesuye mu
Nteko Ishinga Amategeko.
Nyuma
y’amatora rusange ya 2024, iri shyaka ryabonye hafi 40% by’intebe, bituma
rishyiraho guverinoma y’ubufatanye n’andi mashyaka icyenda.
Ishyaka rya Democratic
Alliance (DA), riri mu bafatanyabikorwa ba guverinoma, ryatangaje ko rizitabira
ibikorwa bya komisiyo izasesengura niba Ramaphosa akwiye gukurikiranwa.
Perezidansi
ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Perezida yubaha icyemezo cy’urukiko kandi yemera
ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.
Ramaphosa
akomeje guhakana amakosa yose, avuga ko amafaranga yibwe atari miliyoni 4$,
ahubwo ko yari ibihumbi 580 by’amadolari byavuye mu igurishwa ry’inyamaswa 20
z’imbogo ku mucuruzi wo muri Soudan.
Yanahakanye
ibyo gushimuta cyangwa guha ruswa abakekwaho ubujura kugira ngo baceceke.
Abasesenguzi
bavuga ko niba komisiyo nshya yatangira iperereza ryimbitse, Perezida Cyril
Ramaphosa ashobora guhura n’ibibazo bikomeye bya politiki ndetse no gutakarizwa
icyizere n’abaturage.
Ibi bibaye
mu gihe abaturage benshi banenga ubutegetsi bwa ANC kubera ruswa, ubushomeri
n’ibibazo by’imiyoborere.