• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Umuyobozi wa opozisiyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu, yatangaje ko azahangana n’umugambi uwo ari wo wose ushobora gutuma Perezida Félix Tshisekedi aguma ku butegetsi nyuma ya manda ebyiri ziteganywa n’Itegeko Nshinga.

Aya magambo yayatangaje nyuma y’uko Perezida Tshisekedi avuze ko ashobora “kugaruka” mu gihe Abanyekongo baba babimusabye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Martin Fayulu yavuze ko Perezida Tshisekedi ashaka kuguma ku butegetsi anyuranyije n’ubushake bw’Abanyekongo.

Yagize ati:“Félix Tshisekedi ashaka kwizirika ku butegetsi asuzugura abaturage ba Congo. Ariko nta bushobozi afite bwo kurwanya ubushake bw’abaturage.

Mu 2028, niba nta matora yabaye, muri Mutarama 2029 azagenda. Tuzakora ibishoboka byose nk’uko twabikoze kuri Kabila. Twabujije Kabila manda ya gatatu kandi tuzanaburizamo iya Tshisekedi.”

Ku wa Gatatu nijoro, Félix Tshisekedi yavuze ku gitekerezo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga, umushinga ushyigikiwe n’ishyaka rye.

Ariko LAMUKA iyobowe na Fayulu ibona ibi nk’ikibazo gikomeye gishobora guhungabanya demokarasi.

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko impinduka ku Itegeko Nshinga zishobora gufungurira inzira Perezida Tshisekedi yo kongera kwiyamamaza.

Martin Fayulu yakomejeavuga  ko intambara iri mu burasirazuba bwa Congo ishobora kuba ikoreshwa nk’urwitwazo rwo kudategura amatora ya 2028.

Yagize ati:“Birasa nk’aho intambara iri mu burasirazuba bwa Congo iri gukomeza nkana. Arimo kuyikoresha kugira ngo amatora ataba.”

Yanashinje Perezida Tshisekedi n’u Rwanda kuba bafite inyungu zihariye muri Congo, amagambo ashobora kongera umwuka mubi wa politiki hagati y’impande zitandukanye.

Mu magambo ye, Fayulu yavuze ko Perezida Tshisekedi yibeshya niba atekereza ko Leta Zunze ubumwe z’Amaerika  zishobora kumurinda igitutu cy’abaturage.

Yagize ati:“Abanyamerika bakorera inyungu z’abaturage babo, ntabwo bakorera abantu ku giti cyabo. Nta gihugu gishobora kubuza abaturage ba Congo gukoresha ubusugire bwabo.”

Ibi byose bibaye mu gihe umutekano ukomeje kuba muke  mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments